DOVE MAGAZINE

ITANGAZO RYO KWIGA IMYUGA

Share Button

 

wda-niyo-muterankunga-mukuru-w_ibigo-by_imyuga-bizwi-ku-izina-rya-vtc

INTEGRATED POLYTECHNIC REGIONAL CENTRE

IPRC KIGALI – KICUKIRO CAMPUS

ITANGAZO RYO KWIGA IMYUGA

Ubuyobozi bw’ishuri Rikuru ry’lmyuga n‘lkoranabuhanga (IPRC KIGALI), buramenyesha urubyiruko n’abanyarwandakazi bose barangije kaminuza mu byiciro bitandukanye ko iryo shuri ryabateguriye amasomo y’imyuga y’amezi ane mu rwego rwo kubongerera amahirwe y’akazi. Ayo masomo ni aya akurikira:

  Air Conditionning and Refrigeration (Gusana ibyuma bishyushya cyangwa bikonjesha by’ahantu ho kuba, mu mamodoka n’ahandi),
  Production and manufacturing (Gukora ibikoresho bitandukanye mu bindi byuma),
  Multimedia (Gutunganya amashusho n’amajwi),
  Automobile Mechanics (Ubukanishi’bw’imodoka).

Kwiyandikisha bizatangira 23/03/2016 birangire 16/04/2016. Gutangira kwiga biteganijwe tariki ya 18/04/2016 saa mbiri za mugitondo. Ayo masomo atangwa ku manywa kuva Saa mbiri z’igitondo kugeza saa munani z’igicamunsi. Abo banyeshuri bazarihirwa na gahunda y’igihugu ya “ hanga

Umurimo”( NEP).

lbisabwa:

1) Kuba usaba yararangije Kaminuza kuva kuri A1 kuzamura, Agomba kuba atarize muri TVET. Bigaragazwa na fotocopi ya diplome ye.
2) Kuba amaze nibura imyaka ibiri arangije kandi nta kazi afite.
3) Kuba atarengeje imyaka 35 y’amavuko
4) Fotokopi y’ irangamuntu n’amafoto abiri magufi

Ku bindi bisobanuro mwabariza ku cyicaro cy’ishuri aho Ubuyobozi bwa Vocational Trainings bukorera cyangwa mugahamara kuri iyi numero. 0730672309, 0730672331, 0730672302 cyangwa mugasura uru rubuga: www.iprckigali.ac.rw.

lcyitonderwa: Abandi bakeneye kwiga imyuga birihira batari muri ibyo byiciro byavuzwe haruguru, bazamenyeshwa gahunda yindi mu minsi iri imbere

Bikorewe i Kigali le 22/03/2016

Principal

Eng. Diogène MULINDAHABI

Ngoma:Abubatse amashuri bamaze imyaka 3 bishyuza miliyoni 15 bakoreye
Inyeshyamba Riek Machar yageze muri Sudani y’Epfo
Kaminuza ya ‘UTB’ yahoze ari RTUC igiye gutora Rudasumbwa na Nyampinga 2016
Orchestre Impala na Charly&Nina bazataramira Abanyarwanda batuye mu Bubiligi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.