DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Italy: Abantu bahitanywe n’umutingito bamaze kuba 247

Share Button

Umutingito wabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu muri iki cyumweru, mu Butaliyani, imibare y’abahitanywe na wo ikomeje kuzamuka aho abamaze kubarurwa bagera kuri 247, abatabazi basaga 4000 bakomeje gushakisha ababa bararokotse.

abashakashatsi bakomeza gushaka ababa bagihumekaUko abashakashatsi bakomeza gushaka ababa bagihumeka bagwiriwe n’inkuta ni na ko barushaho kubarura abishwe n’umutingito

Birakekwa ko hari benshi bakiri munsi y’inkuta zabagwiriye cyane cyane mu bice bya Accumoli na Pescarda Del Tronto uduce tw’imisozi miremire.

Abatabazi bagera ku 4 300 barimo gukoresha imashini ziterura ibintu biremereye bagerageza kureba munsi y’inkuta zaguye ko nta bantu bakirimo.

Minisitiri w’Ubuzima mu Butaliyani yatangaje ko abenshi mu bahitanywe n’iki cyiza ari abana, kandi anavuga ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kuzamuka.


SRC:UMUSEKE

Wema Sepetu yanze kwiha amenyo y’abashunga arongorwa rwihishwa
Uwiyitaga umukuru w’ingabo akambura amafaranga y’akarere ka Ruhango yatawe muri yombi
Bahangiyikishijwe n’uko ikigage cy’i Byumba gishobora kuba amateka
Kajugujugu y’Intambara Yahitanye Impunzi 42 mu Nyanja Itukura

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.