DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Islam si iterabwoba, no mu bakirisitu hari abahezanguni – Papa Francis

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rw’iminsi itanu yagiriye muri Pologne, umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi, Papa Francis yavuze ko bidakwiye kwitiranya idini rya Islam n’imitwe y’iterabwoba.

Abajijwe icyo avuga ku gitero cyahitanye abantu batanu barimo umupadiri, ababikira babiri, n’abantu babiri basengaga muri Kiliziya ya Saint-Etienne-du-Rouvray, mu Bufaransa, Papa Francis yavuze ko atari byo kubyitirira Islam.

AFP dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibi Papa Francis yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko kitwa ‘JMJ’ tariki ya 31 Nyakanga 2016 ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itanu yari yagiriye muri Pologne ahari hateraniye urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “Si byo, ntabwo ari ukuri, Islam si iterabwoba. Buri munsi iyo nsomye ibinyamakuru , mbona inkuru zivuga ku bwicanyi bwabereye mu Butaliyani, uwishe inshuti ye, uwishe nyirabukwe, kandi ni abagaturika babatijwe. Niba ngomba kuvuga ku bwicanyi bukorwa n’abayisilamu , ngomba no kuvuga ku bwicanyi bukorwa n’abakirisitu. Buri gihe haba hari itsinda ry’abahezanguni. Kandi natwe turabafite.”

Mu minsi itanu Papa Francis, yamaze muri Pologne yakunze kugaruka ku iyobokamana avuga ko atari ryo nyirabayazana w’ubwicanyi bubera ku Isi.

Yagize ati “Ushobora kwicisha ururimi, kimwe nuko ushobora kwicisha icyuma. Iterabwoba riganza iyo himakajwe ikigirwamana cy’ifaranga. »

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Papa Francis yashishikarije urubyiruko rusaga miliyoni ebyiri ndetse n’abandi bantu bakoze urugendo bavuye mu bice bitandukanye by’isi, kwamagana urwango hagati y’abantu, ndetse no kugira ubumuntu.

 

Papa Francis
Papa Francis yatangaje ko idini ya Islam idakwiye kwitirirwa ibikorwa by’iterabwoba


 

SRC: IGIHE

Bafashe urumogi rutwawe muri za karoti za ‘fake’
U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda
Leta yishyuye imyenda yose mituweli yari ifitiye ibitaro
Abanyarwanda bazitabira gitaramo cy’abambaye umweru mu Bubiligi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.