DOVE MAGAZINE

Ishyaka Green Party ntirikozwa iby’umwihariko uhabwa uzatsinda amatora ya 2017 mu Rwanda

Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) rimwe mu mashyaka 11 igihugu cyacu gifite,  rivuga ko ryatunguwe n’ibikubiye mu mushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga , rikaba risaba Sena y’u Rwanda ko mu gihe izaba isuzuma uyu mushinga yazakuramo ingingo y’172 iha umwihariko perezida uzaba yatowe mu mwaka wa 2017.

Ibi bikaba bije nyuma yuko inteko ishinga amategeko yemeje ko perezida uzatorwa mu mwaka wa 2017 azayobora imyaka irindwi kandi nyuma yaho akaba yemerewe kwiyamamaza manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe. Ibi bitekerezo bikubiye mu ngingo y’172 y’itegeko nshinga inteko ishinga amategeko yatoye kuri uyu wa kane.

Iyi manda yemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza nyuma y’umwaka wa 2017. Ibi bivuze ko amatora yo mu mwaka wa 2017 atazarebwa n’ingingo y’101 igena ko umukuru w’igihugu atorerwa manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe.

Muri rusange ingingo y’101 ivuga ko manda y’umukuru w’igihugu ari imyaka itanu kandi akaba ashobora kwiyamamaza indi nshuro imwe gusa, ariko by’umwihariko ingingo y’172 yawo igenera Perezida Paul Kagame andi mahirwe.

Iyi ngingo ivuga ko ibikubiye mu ngingo y’101 bitangira kubahirizwa hashize imyaka 7 nyuma yuko perezida uriho arangije manda yatorewe mbere y’ivugururwa riri gukorwa ubu, kandi nyuma akaba yemerewe komgera kwiyamamaza manda y’imyaka itanu imwe imwe.

Ku bateguye umushinga w’iri tegeko nshinga, ngo iyi ngingo isubiza ibyifuzo by’abaturage, ariko ishyaka green party ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rivuga ko iyi ngingo yaritunguye. Rihamya ko rivuguruza ingingo y’101.

Ishyaka Green Party ryavuze ko iyi idakwiye kuba impamvu aho umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Bwana Jean Claude Ntezimana yavuzeko bidakwiye ko baha umwihariko uzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ya 2017.

 Umunyamabanga mukuru w'ishyaka DGPR bwana Jean Claude Ntezimana ntiyemera iby'umwihariko wahawe uzatorwa mu matora ya 2017

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka DGPR bwana Jean Claude Ntezimana ntiyemera iby’umwihariko wahawe uzatorwa mu matora ya 2017

Yagize ati « ibyagezweho ntabwo byigeze bishyirwa muri iriya ngingo y’101. Kuko iyo umuntu agize ibyiza akora arabishimirwa, gusa ni uko mu Rwanda twamenyereye ibibi ubundi abanyarwanda baba baramutoreye gukora ibyiza

Ku rundi ruhande ariko ishyaka Green Party rivuga ko muri rusange ryishimiye uburyo abadepite bumvise ubusabe bwaryo bwo kugabanya umubare w’imyaka ya manda y’umukuru w’igihugu.

 Ishyaka Green Party rikaba rinishimira ko ibyo basabye inteko kugeza nubwo babiburaniye mu nkiko bimwe byumviswe.

Ishyaka Green Party rikaba rinishimira ko ibyo ryasabye inteko kugeza nubwo ribiburaniye mu nkiko bimwe byumviswe,uyu akaba ari Bwana Dr Frank Habineza n’umwunganizi mu rubanza basabagamo Leta ko ibitekerezo byabo byumvwa.

Izindi mpinduka uyu mushinga wazanye ni manda y’abasenateri yakuwe ku myaka 8 igashyirwa kuri 5 ariko bakaba bakongera kwiyamamaza inshuro imwe, akaba ari nako bimeze kuri perezida na visi perezeda w’urukiko rw’ikirenga ubusanzwe biyamamazaga inshuri imwe mu gihe cy’imyaka 8.

Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira icyemezo sena y’u Rwanda izafata nyuma yo kumva ibyo Green Party isaba ndetse no gushyikirizwa ibyagezweho n’abadepite.


Elysée TWIZERIMANA
WWW.DOVE.RW

 

"Igikombe nibatakimpa, uwo bazagiha nzahita nkimwaka bamfunge" – Eric Senderi
M23 yongeye guha gasopo Kinshasa
Nta n’umwe ukekwaho Jenoside uzacika ubutabera – ACP Kuramba
Abapolisi b’u Rwanda bari kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bashimiwe

1 Ibitekerezo for “Ishyaka Green Party ntirikozwa iby’umwihariko uhabwa uzatsinda amatora ya 2017 mu Rwanda”

  1. SF

    Erega mumenyeko byose byakozwe hagendeye kubyifuzo by’abanyarwanda!

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.