DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Isekereee umugabo yari afite firigo ishaje ariko atari cyane, agura indi nshya

Share Button

Isekereee

Umugabo yari afite firigo itangiye gusaza agura indi, ariko na yo yari ikimeze neza, abona atazatunga firigo ebyiri mu nzu aravuga ati reka nihere abakene. Afata ya firigo ya mbere ayishyira ku muryango kuko yari aturiye umuhanda, ayandikaho ngo “Itwarire iyi firigo firigo uyitware neza ujye uyikoresha.”

Abantu banyuraga iruhande rw’iyo firigo bakibaza ukuntu firigo nzima yaba iri ku muhanda yanditseho ngo ushaka ayitware, bakumva ko ari iya feke, bakikomereza urugendo, ikaharara ikahirirwa.

Nyiri firigo abonye hashize icyumweru nta muntu urayitwara araza ibyari byanditseho arabisiba, yandikaho ngo “Iyi firigo iragurishwa ibihumbi 200.”

Iryo joro abajura baraye bayitwaye!!!!!!


SRC:IZUBA RIRASHE

Perezida wa Guinea Equatorial yaguze amatike ibihumbi 40 byose byo kwinjira mu gikombe cya Afrika
Barcelona yatwaye igikombe cya 23 cya shampiyona, Ronaldo atsinda 3
Israel Mbonyi yateye umugongo ibya Farumasi yiyegurira umuziki
Nigeria: 100 bari bategereje kugura gazi ya Noheli bahitanywe n'inkongi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.