DOVE MAGAZINE

Irushanwa rya Miss Tanzania rigiye gusubukurwa nyuma y’ibihano bikarishye ryahawe

Share Button

Igikorwa cyo gutora Nyampinga muri Tanzania kigiye gusubukurwa nyuma y’uko ibihano bikarishye abaritegura bari bahawe byamaze koroshywa ndetse bakemererwa gukomeza iri rushanwa.

Mu mpera z’Ukuboza 2014 nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge BASATA cyari cyahagaritse itorwa rya Nyampinga wa Tanzania n’ibindi byose bijyanye no gushakisha umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu ngeri zinyuranye.

Iri rushanwa ryari ryahagaritswe mu gihe cy’imyaka ibiri kubera amanyanga yakozwe na Nyampinga watowe muri 2014 witwa Sitti Mtemvu yagaragayeho uburiganya no kubeshya imyaka ari nabyo byamuviriyemo kwamburwa ikamba.

Nk’uko Bongo5 ibitangaza, ibi bihano byari byashyiriweho abategura itorwa rya Miss Tanzania byakuweho ndetse bemererwa kuba baritegura uyu mwaka.

Mu bazaba bagize akanama nkemurampaka ka Miss Tanzania 2015, hazagaragaramo uwabaye Nyampinga w’iki gihugu mu 1999 Hoyce Temu.

Miss Tanzania

Hashim Lundenga ,Umuyobozi wa Lino International Agency ari nayo itegura Miss Tanzania yabwiye East Africa Radio ko nyuma yo kuvanirwaho ibihano bari bashyiriweho hari impinduka nyinshi nziza iri rushanwa rizagaragaza mu myaka izaza.

Ngo bazakora igishoboka cyose iri rushanwa rijye rikorwa binyuze mu mucyo ndetse buri muturage wo muri Tanzania arusheho kuryibonamo rinagere ku rwego mpuzamahanga.


SRC:IGIHE

T.I arishyuzwa ibirarane by’imisoro miliyoni 4.5 z’amadorali
Juliana Kanyomozi yagizwe ambasaderi wa ONU mukwihutisha uburinganire muri Uganda
Gaël Faye yatsindiye igihembo gikomeye mu Bufaransa
Jose Chameleone akomeje kurangwaho ingeso y'ubushurashuzi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.