DOVE MAGAZINE

Iranzi yafashije APR FC gushimangira imyaka 10 y’ubudahangarwa imbere ya Kiyovu Sports

Ntiyari kapiteni kuri uyu munsi wa 25 wa shampiyona kuko Ismail Nshutinamagara ‘Kodo’ yari yagarutse mu kibuga ariko Iranzi Jean Claude yafashije APR FC hagati mu kibuga, atsinda igitego atanga n’umupira wavuyemo ikindi, bifasha ikipe ye gushimangira imyaka 10 itaratsindwa na Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports nk’uko umutoza Yves Rwasamanzi yari yabitangaje, yaje muri uyu mukino ishaka gukuraho amateka mabi ifite yo kuba imaze imyaka icumi idatsinda APR FC ndetse n’irindwi itayikuraho inota na rimwe.

Ibi ntibyamuhiriye kuko abakinnyi babiri bahoze muri iyi kipe mbere yo kwerekeza muri APR FC barimo Iranzi Jean Claude na Benedata Janvier bayigoye cyane ndetse aba ari na bo bayitsinda ibitego byombi byabonetse mu mukino.

Iranzi yafunguye amazamu ku munota wa 35 ku mupira yahawe na Nkinzingabo Fiston na we atera ishoti adahagaritse,umuzamu wa Kiyovu Sports, Jean Paul Mutabazi ntiyamenya uko bigenze.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0, nubwo amakipe yombi yari yagiye agerageza uburyo bwo gushaka igitego ariko bikanga.

Mu gice cya kabiri, APR FC irusha cyane Kiyovu Sports, irayisatira iyirusha gushaka igitego cya kabiri biza no kuyihira ku munota wa 76 ubwo Iranzi Jean Claude yahaga umupira neza Benedata Janvier na we awuboneza mu rushundura.

Gutsinda uyu mukino byahesheje APR FC kongera ikinyuranyo na Rayon Sports ya kabiri kuko ubu igize amanota 58 , ikaba irusha mukeba atanu mu gihe hasigaye imikino itanu shampiyona ikarangira.

Uyu mukino ugitangira abakinnyi, abafana n’abandi bose bari ku kibuga bafashe umunota wo kwibuga Kalisa Jean Paul wari umutoza wungirije mu ikipe ya Musanze FC, witabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2016.

Umukino wagaragayemo gusatira ku ruhande rwa APR FC

Abakinnyi ba APR FC babyina intsinzi


SRC:IGIHE

Chandra Bahadur Dangi niwe uca agahigo k'umuntu mugufi kw'Isi
Brig Gen.Nzabamwita umwe mu bayobozi bishimiye insinzi ya Nsengimana muri Tour du Rwanda
Urukiko rwaciye Neymar akayabo aryozwa kudatanga imisoro
Christiano yatowe nk'umukinnyi mwiza w'irushanwa rya Champoins League

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.