DOVE MAGAZINE

Inzego z’ubuzima zihahangayikishije n’abanya Rwanda bangana na 12.9% banywa itabi.

Share Button

Kuruyu wa 31 Gicurasi, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya itabi, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yatanze ubutumwa binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Muhimpundu Marie Aimee, yatangaje ko bakomeje ubukangurambaga mu baturage no mu bafite za restaurant na Bar kugira ngo bakumire ibijyanye no kunywera itabi mu ruhame dore ko bigira ingaruka no kubatarinywa.

Aha akaba yerekanye  imibare y’abanywa itabi mu Rwanda no muri Afurika agaragaza ko ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati:”Mu bushakashaatsi bwakozwe muri 2013, bwagaragaje ko abanyarwanda bangana 12,9% banywa itabi ryaba isigara, ubugoro , iryo bahekenya n’ubundi bwoko bwose butandukanye.”

Mugihe muri  Afurika ho ingo imibare igaragaza ko 24% barinywa. Yakomeje agaragaza impamvu zo kwizihiza uyu munsi, ndetse n’igisobanuro cyawo ati “ Ni umunsi wo kugaragariza abanyarwanda ububi bw’itabi ngo abatarinywa baryirinde n’abo ryagize imbata tukabereka ko bashobora kuryirinda.”

“Ibintu bikoze itabi byangiza ubuzima bw’umuntu, bigira ingaruka ku duce twinshi , tumenyereye kumva ko wenda imyanya y’ubuhumekero ariyo ryangiza gusa ariko kuva ku musatsi kugera ku mano umuntu yibonaho ingaruka zaryo .

Hari nko kuba umuntu yaba ikiremba cyangwa se ingumba, akarwara kanseri z’ubwoko butandukanye ,indwara z’umutima diyabete n’izindi.”

 

 

Ikindi yavuze nuko  ku isi imibare yabahitanwa n’itabi igera kuri miliyoni zirindwi harimo ababa bahitanwa na za ndwara riba ryarabateye bikiyongera ku bibazo bari basanganywe.

Dr Muhimpundu Marie Aimee yavuzeko barimo  gukangurira abantu bakabigisha  ububi bw’itabi n’ingaruka zaryo.

Ikindi nuko bari gukorana byahafi n’abafite za restaurant na Bar kugira ngo bubahirize itegeko rivuga kubyerekeye kunywera itabi mu ruhame.”

Avuga ko ibyo gukumira kunywera itabi mu ruhame nibyubahirizwa hari abazagenda baricikaho buhoro buhoro kandi biri no mu kurengera ibidukikije.

Imibare igaragaraza ko hirya no hino ku Isi abahitanwa n’ingaruka ziturutse ku itabi bagera kuri miliyoni zirindwi buri mwaka akaba ari ikintu giteye inkeke cyane

John BAGABO

www.dove.rw

Perezida Nkurunziza yababajwe n’urupfu rw’utavuga rumwe n’ubutegetsi warashwe
Leta igomba gukora ibishoboka byose ibiciro by’amashanyarazi bikagabanuka –Minisitiri Musoni
Perezida Mugabe yabwiye umunyamakuru ko yamutera ingumi
Pakistan: Indege yari itwaye abantu 42 yakoze impanuka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.