DOVE MAGAZINE

Inshoreke ya Weasel yabujije amahwemo umugore we Samira

Share Button

Haravugwa umwiryane n’ibibazo bikomeye hagati ya Douglas Mayanja uzwi nka Weasel mu itsinda rya Good Life n’umugore we Samira, ahanini amakimbirane yakuruwe n’inshoreke isigaye yarigaruriye uyu muhanzi.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 nibwo hatangiye kuvugwa ibibazo n’intonganya hagati ya Samira na Weasel kubera urukundo rwari hagati y’uyu muhanzi na Irene Ntale.

Ikinyamakuru Red Pepper gitangaza ko mu rugo rwa Weasel na Samira ruri mu gace kitwa Buziga hasigaye hahora intonganya z’uruca kubera umugore mushya wigaruriye uyu muririmbyi wo muri Good Life.

Weasel uri mu Mujyi wa Kigali muri iki gihe, ngo afitanye umubano udasanzwe n’umugore w’umukire witwa Lady Natasha. Umwanya munini awumarana na Natasha ndetse ntakibonera umwanya umugore we Samira ari nacyo cyakuruye umwuka mubi.
Ni kenshi Weasel asohokana n’iyi nshorekeye yitwa Natasha ndetse bakunze kuba bari kumwe mu tubari dukomeye i Kampala.

Ibibazo byavutse hagati ya Samira n’umugabo we kubera inshoreke yitwa Lady Natasha

Lady Natasha ngo yahaye Weasel amafaranga menshi ku buryo atagiha agaciro Samira bafitanye umwana w’umuhungu.

Samira yiyemeje kurwana inkundura na Natasha kugeza igihe azazibukira akareka umugabo we.

Weasel ari i Kigali na mukuru we Chameleone. Foto/Inyarwanda


SRC: IGIHE

IBUKA irahamagarira Abanyarwanda kuba hafi abacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka
Dr Léon Mugesera yakatiwe gufungwa burundu
Beyonce na Jay Z bambikanye impeta bundi bushya
Oda Paccy yasutse amarira nyuma yo gusangizwa amateka ya Jenoside  ahamya ko bidakwiye kongera kuba

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.