DOVE MAGAZINE

Injangwe nini kandi ndende ku isi igiye gushyirwa mu gitabo cy’abafite imihigo ku rwego rw’isi, Guinness World Records

Share Button

Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko Guinness World Records ari igitabo cyandikwamo abantu bafite imihigo ku isi,iyi nshuro injangwe yitwa Omar mu gihugu cya Australia igiye gushyirwa muri iki gitabo ku bw’uburebure bwayo n’ubwiza bihiga izindi ku isi.

Iyi njangwe yo mu bwoko bwa  Maine Coon yororerwa mu gace k’ahitwa Melbourne, muri Australia  ifite sentimitero  120 ntazindi ngo zireshya gutya ku isi.Ni nyuma y’igihe gito amafoto yayo asakajwe ku mbuga nkoranyambaga abenshi bayitangarira none igiye gushyirwa mu gitabo cy’ibyamamare ku isi.

Iyi njangwe yororwa mu buzima buhenze kurusha bamwe mu bantu batuye isi,igaburirwa amafunguro yasuzumwe na muganga,ihanini ngo igaburirwa inyama z’itungo ryitwa Kangaro kuko ritagira amavuta menshi igahabwa umwanya uhagije wo kwidagadura kandi ngo ifite uburiri bwayo bwihariye.

Agashya k’iyi njangwe ngo izi kwifungurira inzugi zitandukanye bikaba akarusho urwo akabati kabikwamo amafunguro no kwigaburira.Biteganyijwe ko mu byumweru 2 gusa aribwo byemezwa niba koko iyi njangwe yinjizwa mu gitabo cy’ibyamamare ku isi.

Abdou Bronze
WWW.DOVE.RW

 

Burundi: Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi banze umuhuza wa Loni
Impamvu Museveni atinya Amama Mbabazi bituma amumenesha
Icyo Abanyarwanda bazibukira ku Rukiko rwa Arusha
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.