DOVE MAGAZINE

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda muri 250 bitabiriye imyitozo ya gisirikare muri Kenya

Ingabo zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, abapolisi hamwe n’abasivile bari mu Ishuri rya gisirikare ry’ahitwa EMBAKASI i Nairobi muri Kenya aho batangiye imyitozo izamara ibyumweru bibiri yiswe “Ushirikiano Imara 2016”.

Umuyobozi w’iyi myitozo, Maj Gen B Biwott ukomoka mu Ngabo za Kenya yahaye ikaze abiyitabiriye avuga ko igamije ubufatanye.

Ati “Aha tuhahuriye twese nk’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba kugira ngo tugaragaze ubufatanye kandi dukomeze kujya mbere mu iterambere ry’akarere kacu.”

Maj Gen Biwott yavuze ko iyi myitozo ifasha abasirikare guhura, bakamenyana bakungurana ubumenyi kandi bagasabana.

Muri iyi myitozo abasirikare, abapolisi n’abasivile bitoza ibikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya abashimusi b’amato mu Nyanja hamwe no kurwanya Ibiza.

Imyitozo igamije guha ubumenyi abasirikare, abapolisi n’abasivile ubumenyi bwo gutegurira hamwe ingamba zigamije kugarukana umutekano ahari ibibazo by’intambara.

Imyitozo yitabirwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe bagera kuri 250 baturuka mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda. U Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 43 bayobowe na Brig Gen Vincent Gatama ari nawe mugenzuzi muri iyi myitozo.

Gufungura ku mugaragaro iyi myitozo biteganyijwe kuwa Kane tariki 24 Werurwe 2016, naho imyitozo ikazarangira tariki 4 Mata 2016.

Iyi myitozo ngarukamwaka imaze gukorerwa mu bihugu bigize akarere. Yabereye mu Rwanda ( 2011), Burundi (2013), Uganda (2014) hamwe na Kenya irimo kwakira iyi myitozo.

Umwe mu Banyarwanda bitabiriye iyi myitozo, Alice Karekezi ageza ku bayitabiriye uburyo u Rwanda rwimakaza umuco w’Uburinganire

Habayeho umwanya wo kuganira hagati y’aba basirikare

Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda Brig Gen Gatama na Col Keneth Muheire wo mu Ngabo za Uganda, UPDF


SRC: IGIHE

Knowless ashobora kuva muri PGGSS 5
Zamalek irakora imyitozo ya mbere kuri stade Amahoro mbere yo guhura na Rayon Sports
U Buyapani bugira abakambwe barenga 60,000 bagejeje ku myaka 100
Intore Masamba yagiye gutaramira mu Bushinwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.