DOVE MAGAZINE

Indirimbo 20 zakanyujijeho bigatinda mu mwaka wa 2015

Mu mwaka wa 2015 hari indirimbo zaririmbwe n’abahanzi zirakundwa

        Mu mwaka wa 2015 hari indirimbo zaririmbwe n’abahanzi zirakundwa

Mu mwaka wa 2015 hari indirimbo zaririmbwe n’abahanzi zirakundwa, zirabyinwa mu birori binyuranye, ziba ihame mu tubyiniro, na benshi bisanga bazizi kandi batarafashe umwanya wo kuzifata mu mutwe.

Muri uyu mwaka hari indirimbo nyinshi zagiye zimenyekana gusa hari izihariye zakunzwe ku rwego rukomeye ku buryo zahesheje ba nyirazo kumenyakana mu bihugu byo hanze no guhatanira ibihembo bikomeye ku rwego rwa Afurika.

Meddy na Princess Priscillah bakoranye indirimbo bise ‘Nka Paradizo’, Urban Boyz na Riderman muri ‘Till I Die’ ; izi ndirimbo zombi zihatanye n’izindi zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba mu bihembo bya Hipipo Music Awards 2015 bizatangirwa i Kampala.

Mu gukora uru rutonde rukomatanya indirimbo zakunzwe kurusha izindi mu mwaka wa 2015 twarebye ahanini izacuranzwe cyane ku maradiyo, izaciye ibintu mu tubyiniro ndetse ntitwarengeje ingohe izihimbaza Imana ariko zaririmbwe nta mipaka ikumira mu madini yose, yewe n’abatagira aho basengera bakisanga baziririmba.

Abahanzi Meddy, King James na Urban Boyz ni bo biganje mu ndirimbo zakunzwe cyane gusa hari izo bakoze ku giti cyabo n’izo bahuriyemo n’abandi bahanzi.

Mu gukusanya izi ndirimbo ntitwitaye ku bahanzi bafite inkomoko mu Rwanda bakorera umuziki hanze kandi bamaze kwamamara nka Corneille, Stromae n’abandi bafite aho bahuriye n’u Rwanda bakora umuziki ariko badahanze amaso isoko ry’u Rwanda cyane.

Uko zitondetse siko zirushanwa gukundwa ahubwo twazikurikiranyije tugendeye ku nyuguti zitangira amazina yazo [ordre alphabétique].

Urutonde rw’indirimbo 20 zakunzwe mu mwaka wa 2015:

1. Active Love ya Active

2. Baragowe ya Danny Vumbi

3. Biryogo ya Davis

4. Burinde Bucya ya Meddy

5. Ganyobwe by James ya King James

6. Indoro ya Charly&Nina ft Fizzo

7. Ko Nahindutse ya The Ben

8. Naramukundaga ya King James

9. Ndakabya ya Christopher ft Riderman

10. Nka Paradizo ya Princess Priscillah na Meddy

11. Ntacyo Nzaba ya Adrien ft Meddy

12. Ntujya unkinisha ya Bruce Melody

13. Nyamijos ya Fireman ft Safi

14. Peke Yangu ya Knowless

15. Sibyo ya Kitoko ft Meddy

16. Sorome Nsorome ya Urban Boyz

17. Till I Die ya Urban Boyz ft Riderman

18. Twarayarangije ya Ama G ft Bruce Melody

19. Umugati ya Mico The Best ft King James

20. Vuba Vuba ya Zizou ft All Stars


SRC: IGIHE

Ikinyarwanda si iy’ubusamo mu muziki mpuzamahanga-The Ben
Chris Brown yagannye iy'ubutabera kubera indezo
Zambia yirukanye ku butaka bwayo abanya-Rwanda babiri idashaka
Teta Diana yasezeye muri Primus Guma Guma

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.