DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Indege y’Ubwami bwa Maroc igiye gutangira ingendo zayo i Kigali

Indege y’Ubwami bwa Maroc iratangira ingendo i Kigali muri Werurwe

Indege y’Ubwami bwa Maroc iratangira ingendo i Kigali muri Werurwe (Ifoto Internet)

Ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu ndege yo muri Maroc yitwa “Royal Air Maroc” iratangaza ko izatangira ingendo zihuza umujyi wa Casablanca na Kigali muri Werurwe 2016.

Abdelilah Benryane uhagarariye Maroc mu Rwanda, ariko ufite icyicaro i Nairobi yatangaje ibi mu cyumweru gishize nk’uko tubikesha The New Times.

Uyu muyobozi avuga ko abakuriye inzego zishinzwe ingendo z’indege mu Rwanda na Maroc bari gukorana ngo buzuze ibisazwa impapuro zisabwa ngo iyi ndege itangire ingendo zayo i Kigali.

Royal Air Maroc Express nitangira ingendo zayo i Kigali izatuma umubare w’ikompanyi zikoresha ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali ugera kuri 12, aho izaba isanga RwandAir, Kenya Airlines, Qatar, Fly Dubai, Turkish Airlines, Ethiopia Airlines, KLM n’izindi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA) kivuga ko ibi bizatuma Kigali ikomeza urugendo rwayo rwo kugera ku ntego yo kuba ihuriro ry’indege nyinshi mu karere.

Mu mezi 11 y’umwaka wa 2015, Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe cyakiriye abagenzi 580,505 aho biyongereyo 6% ugereranyije n’umwaka wa 2014, kuko bari 568,981 mu gihe kingana nk’icyo.

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kwagurwa, ahanini bijyanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurushaho gukurura ba mukerarugendo benshi, ububahirane n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse n’iby’amahanga ya kure.

Muri iki gihe kandi hari kwagurwa kw’imihanda ikoresha indege kuri iki kibuga kugira ngo izikigwaho zirusheho kwisanzura.


SRC:IZUBA RIRASHE

Ubanza nkeneye umugabo ufite igitsina kinini cyane kuko uwanjye ntampaza – nkore iki ?
Huye: Inzoga yitwa ‘igikwangari’ ihangayikishije abatuye i Zaga
Gatsibo: Uwahawe kubaka agakiriro yabeshye akarere avumbuwe aratoroka
Uganda: Police yafashe Umudepite bivugwa ko akekwaho gushaka kwivugana Museveni

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.