DOVE MAGAZINE

Incamake ku buzima bw’umuhanzi Orezi Umunyanijeriya wakoranye indirimbo n’abahanzikazi  nyarwanda Charly na Nina

Share Button

Mu gihe gito abahanzikazi Charly na Nina bavuye muri Nigeria,bemeje ko bari bagiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Esegine Allen ku izina ry’ubuhanzi  Orezi ikaba iri bushyirwe ahagaragara vuba.

Mu kiganiro Charly na Nina bagiranye na Dove Magaze bemeje ko bamaze gukorana indirimbo  mu buryo bw’amajwi n’icyamamare Orezi ikazajya ahagaragara vuba ndetse bakaba bizeye ko izashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda.

 Esegine Allen ku izina ry’ubuhanzi Orezi  yavutse mu mwaka 1986 muri  Owhelogbo muri Nigeria aba ari naho arererwa mu muryango we. Orezi uzwi cyane mu ndirimbo yise Rihanna,yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009 amaze gukorana n’abatunganya umuziki benshi b’abahanga .

Indirimbo ye yambere yashyize ahagaragara yitwa “I No Fit Lie”. Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Nigeria mu mwaka wa 2010 yaciye agahigo nk’umunyafurika muri MTV Base amaze kwitabira ibitaramo bitandukanye ari nako yegukana ibihembo ahanini ubutunzi bwe bushingiye ku muziki.

Uretse kuba bakoranye audio na video bari mu mushinga wo kuyikora vuba bidatinze.Twabibutsa ko Charly na Nina ubu bafite indirimbo yabo nshya yitwa Mfata ikunzwe mu Rwanda.

Abdou Bronze
WWW.DOVE.RW

Weasel agiye gutandukana n’umugore we
Miss Vanessa Uwase ahangiyikishijwe n'uruhu rwe
Mushiki wa Dj Bissosso yinjiye mu bavanga imiziki i Kigali
Justin Bieber yatandukanye n’umukobwa yari yasimbuje Selena Gomez

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.