DOVE MAGAZINE
IMYIDAGADURO

Justin Bieber agiye kujyanwa mu nkiko n’umufana yaciye umunwa

Umuhanzi Justin Bieber

Umuhanzi Justin Bieber agiye kujyanwa mu nkiko n’umufana yakubise akamukomeretsa umunwa ubwo yari i Barcelona aho yakoreye igitaramo gikomeye mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2016. Ni mu rugendo rw’ibitaramo Justin Bieber yise “Purpose Tour” bizenguruka imigabane n’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi. Nyuma y’igitaramo uyu muririmbyi yakoreye kuri Stade Palau Sant Jordi muri […]

Nelly yasubije ikibazo ku rujijo ruri muri video y’indirimbo ’Dilemma’ mu myaka 14 ishize

Umuraperi Nelly

Umuraperi Nelly wakunzwe mu myaka ya 2002-2006, ku nshuro ya mbere yavuze ku ngingo yasize benshi mu rujijo bibaza impamvu mu ndirimbo ‘Dilemma’ Kelly Rowland yamwandikiye ubutumwa bugufi kuri telefone akoresheje urupapuro rwa Excel. Indirimbo ‘Dilemma’ yasohotse kuwa 25 Kamena 2002, yakozwe na Cornell Iral Haynes [Nelly] afatanyije na Kelly Rowland [wahoze mu itsinda Destiny’s […]

Riderman yatoranyije abahanzi bazamufasha mu kumurika album ye nshya

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman]

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo hanze album ya karindwi yise ‘Ukuri’, ibumbiyeho indirimbo 30 ziganjemo izikoze mu njyana ya Hip Hop ivanzemo umudiho wa kinyafurika. Ni igitaramo Riderman avuga ko kizaryohera umuntu wese ukunda injyana ya Hip Hop mu ndimi zitandukanye kuko azaririmba indirimbo amaze igihe akora ziri mu Kinyarwanda, Igifaransa […]

Umunyamakuru Kayishema Tity yarushinganye n’uwo bamaze imyaka 15 bakundana

Kayishema Tity Thierry

Kayishema Tity Thierry, umunyamakuru wa Radio &TV10 yarushinganye n’umukunzi we Muhorakeye Justine bari bamaze imyaka igera kuri 15 bakundana. Kayishema Tity Thierry azwi mu itsinda ry’abanyamakuru batangaza ibyerekeranye n’imikino kuri Radio 10 mu myaka itatu ishize. Yatangiriye uyu mwuga kuri Radio Salus akomereza kuri Isango Star aho yavuye ajya kuba umuyobozi w’ishami ry’amakuru y’imikino muri […]

Asinah yihaye umuhigo wo kuyobora umuziki mu cyiciro cy’abagore (Video)

Asinah

Mukasine Asinah uri kwigaragaza mu njyana ya Dancehall yihaye umuhigo ukomeye ko mu myaka ibiri iri imbere agomba kuzaboneka mu bahanzi bazaba bari imbere mu gikundiro mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba. Asinah amaze umwaka umwe mu ruhando rwa muzika, yatangiye aririmba mu njyana ya Dancehall ndetse album ya mbere ari gukora izaba igizwe n’indirimbo […]

Mutesi Jolly yerekanye agaseke muri Miss World i Washington

Mutesi Jolly

Mutesi Jolly yatangiye irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi, yagaragaje agaseke nka kimwe mu birango by’umuco nyarwanda mu myiyereko ya mbere yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza ryahurije hamwe abakobwa 120 bo ku migabane itandukanye. Miss Mutesi Jolly […]

Elton John yanze kuzaririmba mu birori by’irahira rya Donald Trump

donald-trump

Umuririmbyi Elton John yigaramye abo mu itsinda ritegura umuhango w’irahira rya Donald Trump ko atazaririmba muri ibi birori ubwo uyu mugabo azaba yimikwa nka Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuvugizi wa Donald Trump, Anthony Scaramucci uri no mu nkoramutima ziri kumufasha kwitegura umuhango wo kurahirira kuyobora USA yabwiye Radio BBC ko Elton […]

Igisubizo cya Miss Mutesi Jolly ku bamushinja kwitukuza

Mutesi Jolly ntavuga rumwe n’abamushinja

Mutesi Jolly ntavuga rumwe n’abamushinja kuba yaritabaje abahanga mu kongera ubwiza bw’uruhu nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ababimuhamya ngo bafite impamvu zabo zihabanye n’ukuri kuzwi. Nubwo hari amagambo akomeje gucicikana haba ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ko Miss Mutesi Jolly yitukuje ndetse asigaye yisiga amavuta yatumye uruhu rwe ruhindura isura, […]

Amafoto y’ibyishimo Akiwacu Colombe n’abahatanira Miss Supranational bidagadura mu mazi

Nyampinga Akiwacu Colombe na bagenzi be

Nyampinga Akiwacu Colombe na bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss Supranational bakomeje irushanwa hashakishwa uzahiga abandi mu mwaka wa 2016. Nyuma yo kwiyerekana bambaye ‘Bikini’ aba bakobwa bakomereje ibyishimo bajya koga muri piscine ya hoteli ikomeye bacumbitsemo yitwa AquaCity Poprad iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu cya Slovakia ari naho bagiye mu mwiherero. Imyiyereko bakoreye mu […]

Inshike ya Jenoside yasabye Allioni kwirinda Sida

Umwe mu nshike za Jenoside yasabye umuhanzi Allioni kuzirinda Sida. Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabimusabye ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 24 aho yari yagiye gusangira n’izi nshike ku Kimironko. Mukansanga Bonifilida wo mu mudugudu Imena, Akagari ka Bibare, mu Murenge wa Kimironko yasabye umuhanzi Buzindu Allioni kwirinda ibishuko byo muri ibi bihe. ” Mwana wanjye Imana isubize aho uvuye uzafashe n’abandi, ariko uzajye wirinda Sida.” Mu kwifuza gusangira n’izi nshike, umuhanzi Allioni yafashije imiryango itatu y’abakecuru b’inshike bimwe mu bikoresho birimo: amasubune asanzwe , Omo, imbuto, umufuka w’ibirayi, amabase n’ibindi. Aba bakecuru bafite ubumuga butuma batava mu nzu batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ufitikirezi Bernadettse w’imyaka 92, utabasha kuva munzu yashimiye Allioni ku gikorwa cy’urukundo yakoze ndetse anamusaba kuzagaruka kumusura akamusangiza amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo abakobwa ba kera babagaho. Mukagatanazi Judith w’imyaka 82 y’amavuko wavuze ijambo rishimira Allioni arira, yagize ati “Ndishimye kandi nawe ndagushimiye kuba wafashe umwanya ugatekereza kuza kwishimana natwe, Imana ikomeze iguhe byinshi uzasure n’abandi.”

Umwe mu nshike za Jenoside yasabye umuhanzi Allioni kuzirinda Sida. Uyu mukecuru  warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabimusabye ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 24 aho yari yagiye gusangira n’izi nshike ku Kimironko. Mukansanga Bonifilida wo mu mudugudu Imena, Akagari ka Bibare, mu Murenge wa Kimironko yasabye umuhanzi Buzindu Allioni kwirinda ibishuko byo muri ibi bihe. ” Mwana […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.