DOVE MAGAZINE

Ibintu bishobora kwangiza imyanya y’ibanga y’umugore

Bamwe mu bagore ntibazi ko ubuzima bw’imyanya y’ibanga yabo ishobora kwangizwa n’ibikorwa bakora bya buri munsi mu kuyisukura.

Nk’uko bitangazwa na santeplusmag.com imyanya y’ibanga y’umugore ni igice gikeneye kwitabwaho by’umwihariko ku mubiri w’umugore nyamara uburyo benshi bayitaho buri munsi bushobora kugira ingaruka zikomeye kuri iki gice.

Dore bimwe mu byo bamwe mu bagore bakora buri munsi nyamara bishobora kwangiza iyi myanya,

Isuku ikabije

Isuku irenze ishobora kugira ingaruka ku myanya y’ibanga, abagore benshi bakoresha ibintu bitandukanye batekereza ko ari bwo buryo nyabwo bwo kwita ku isuku yabo. Ibi ariko ngo ntabwo bikwiye kuko ibyo bishobora gutuma za mikorobe zangiza iyi myanya zororoka. Ibyiza ngo ni ugukoresha amazi meza yonyine kuri iki gice.

Kwihanaguza amapamba atose

Gukoresha amapamba mu gukorera isuku imyanya y’ibanga ku mugore bishobora kwangiza bikomeye ubuzima bwayo. Byongera ibyago byo kugira amatembabuzi adasanzwe (infections) ibi bigatera kwangirika kw’imyanya y’imbere y’umugore bishobora no kugera ku mura ku buryo byanangiza imyanya myibarukiro.

Imyenda ifashe cyane

Amapantaro afashe cyane abuza imyanya y’ibanga guhumeka neza. Iyi myambaro itera ubukonje ikanatuma habaho kwikubanaho ku myanya myibarukiro bigatuma za mikorobe zikura vuba. Ikindi kandi ngo n’imyambaro y’imbere ikoze mu bitambaro byorohereye na yo yorohereza mikorobe zangiza iyi myaka kwiyongera.

Mu gihe cy’ubushyuhe ibyago byo kwandura kw’iyi myanya ngo biba ari byinshi, bityo si byiza kubika imyenda y’imbere ahantu hakonje kandi ngo ni byiza kwambara iyi myenda ikozwe mu ipamba no kuyanika ku zuba.

Gukoresha amasabuni

N’ubwo amasabuni ashobora gufasha mu gutuma iyi myanya itagira impumuro mbi, ntabwo ari byiza gukoresha isabuni izo ari zo zose, kuko bishobora kwangiza mikorobe zifasha iyi myanya kugira ubuzima bwiza, ngo mu gihe uhisemo gukoresha isabuni ni byiza gukoresha isabuni yagenewe koza ahantu horoshye kandi ukayikoresha mu gihe ubisabwe na muganga.

Ikindi ngo ni byiza kwibanda ku byo kunywa bikomoka ku mata kuko ibi bikungahaye kuri mikorobe nziza zifasha imyanya y’ibanga y’umugore korohera n’amara agakora neza.


SRC: IZUBA RIRASHE

Agahomamunwa : umukobwa yasutsweho acid n’umusore w’inshuti ye nyuma yo kumenya ko Pastor amuca inyu...
U Rwanda rwatorewe kuyobora komite y’ishami rya Loni ry’imiturire
Abakinnyi 10 b’Abanyafurika bashobora kugurwa akayabo muri Mutarama 2016
Icyamamare Nneka azafasha Keziah Jones mu gitaramo azakorera i Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.