DOVE MAGAZINE

Imwe mu ntare zazanwe mu Rwanda yapfuye

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buratangaza ko imwe mu ntare zazanwe mu Rwanda mu mwaka ushize yari yarahawe izina rya Garuka yapfuye.

Garuka yari ifite imyaka itanu gusa, ikaba ari imwe mu ntare zirindwi zazanwe mu Rwanda mu 2015 zivanwe muri Afurika y’Epfo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Pariki y’Akagera ivuga ko mu kwezi k’Ukuboza 2015 akuma gakoresha icyogajuru kari mu ijosi rya Garuka kahagaritse kumenyekanisha aho iyi ntare iherereye.

Ku bw’ibyo ngo abarinzi ba pariki byarabagoraga gukurikirana aho iyi ntare igendagenda nk’uko bigenda ku zindi kuko zo buri masaha umunani (8) hamenyekana aho ziherereye.

Mu cyumweru gishize ngo nibwo abarinzi ba pariki bavumbuye aka kuma k’umukufi Garuka yambaraga mu ijosi hamwe n’ibisigazwa by’iyi ntare.

Pariki y’Akagera ikomeza itangaza ko nta bimenyetso by’ibikorwa bitemewe byagaragaye muri aka gace basanzemo ibisagazwa by’iyi ntare ndetse bakemeza ko nk’uko byagaragaye ko yahigaga yonyine, bakeka ko iyi ntare yaba yarazize ibikomere yatewe n’izindi nyamaswa yageragezaga kwica.

Nta yindi ntare yari ifite icyo ipfana na Garuka, dore ko yo yari itarabwagura.

Nyuma y’uko zirekuwe mu cyanya zari zarashyizwemo ngo zibanze zimenyere ikirere cy’u Rwanda muri Nyakanga 2015, intare z’ingore 5 zamaze ibyumweru bitandatu ziri hamwe mbere y’uko ebyiri ziva inda imwe zitwa Umwari na Kazi zitandukanya maze zikajya ukwazo.

Garuka yo yagumanye n’indi yitwa Shema ndetse n’ikibwana kitwa Amahoro ariko nyuma zirongera ziratandukana aho Shema yasanze izindi ntare ebyiri z’ingabo zitwa Ntwari na Ngangare, ariko nyuma Garuka yongera guhura na Amahoro nubwo zongeye zigatandukana mu gihe gishize.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko nubwo Garuka yasanzwe yarapfuye, abarinzi ba pariki babashije kumenya aho Amahoro iherereye bakanakeka ko yabwaguye, aho bakeka ko ibibwana byayo bibiri bifite amezi abiri.

Shema hamwe n’ibibwana byayo bitatu bifite amezi arindwi (7) zimeze neza, hamwe n’izindi ebyiri ziva inda imwe; Umwari na Kazi ziherutse kubonwa n’abakerarugendo bwa mbere aho zagaragaye ziri kumwe n’ibibwana byazo bine.

Nubwo Garuka yapfuye, Amahoro yabwaguye bibiri, bityo bigatuma umubare w’intare zibarurwa muri Pariki y’Akagera kugeza ubu ari 15.

Imwe mu ntare zazanwe muri Pariki y'Akagera mu 2015. Zose zambitswe imikufi mu ijosi ngo hakurikiranwe aho ziherereye (Ifoto/Akagera)
Imwe mu ntare zazanwe muri Pariki y’Akagera mu 2015. Zose zambitswe imikufi mu ijosi ngo hakurikiranwe aho ziherereye (Ifoto/Akagera)


SRC: IZUBA RIRASHE

Yarokoye abarenga 150 muri Jenoside akoresheje imitsindo
Umugandekazi yashushanyije Papa Francis ku birere by’insina
Kirehe: Umubyeyi yabyaye umwana ufite imitwe ibiri
Abakobwa 50 b’ibyamamare bafite ubwiza n’ikimero kurusha abandi mu Rwanda (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.