DOVE MAGAZINE

Impanuka y’imodoka ya gisirikare yahitanye babiri

Share Button
Supt JMV Ndushabandi

Supt JMV Ndushabandi (Ifoto/Internet)

Mu masaha ya saa kumi n’igice zo kuri uyu wa 1 Kamena 2016, mu Karere ka Rulindo habereye impanuka ikomeye y’imodoka y’ivatiri y’igisirikare cy’u Rwanda.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Buyogoma, Akagari Mukoto, Umurenge Bushoki Akarere Ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko iyo mpanuka yahitanye abagore babiri, abandi babiri barakomereka.

Abapfuye baguye mu bitaro bya Nemba, mu gihe abakomeretse bakiri bazima bari kuvurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

SP Ndushabandi avuga ko abapfuye n’abakomeretse bose bari muri iyo modoka y’igisirikari, nubwo adasobanura niba bose ari abasirikari kuko imodoka ya gisirikari ngo ishobora gutwara n’abasivili.

Nta byinshi asobanura ku cyateye iyi mpanuka ariko avuga ko iyo modoka yakoze impanuka  ubwo yarengaga umuhanda.

SP Ndushabandi abajijwe imyirondoro y’abakomeretse n’abaguye muri iyi mpanuka, yavuze ko itaramenyekana, ariko ko nimara kumenyekana aza kuyidutangariza.


SRC: IZUBA RIRASHE

Minispoc irateganya kongera inyubako z'imyidagaduro uyu mwaka
Abanyarwanda 67% baryamana n’abo batashakanye badakoresheje agakingirizo
17% by’Abanyarwanda bashobora kugarizwa n’inzara
Rusizi: Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma mu mutima

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.