DOVE MAGAZINE

Impanga za Beyonce na Jay Z bahawe Amazina Nyuma y’Ukwezi Bavutse

Share Button

Nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi micye ibyamamare ku isi muri muziki, Shawn Corey Carter [Jay Z] na Beyoncé Giselle Knowles [Beyonce] bibarutse abana b’impanga bamaze guhabwa amazina.

Beyonce yibarutse impanga Rumi Carter na gasaza ke Sir Carter mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2017.

Rumi na Sir Carter amazina yahawe aba bana bavukiye mu muryango w’ibikomerezwa yibajijweho na benshi ku busobanuro bwayo ari nabwo tugiye kubasobanurira.

Izina Rumi ngo n’izina ry’umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umusizi wabayeho mu gihe cy’ubwami bw’Abaperesi, ahagana mu kinyejana cya 13.

Ad-Din Muhammad Rumi yari umusizi, umwanditsi n’umunyedini ukomeye w’idini ya Isilamu uyu muryango ukaba wafashe iri zina kubwo ibigwi bye byagatangaza.

Naho Sir n’izina rya kimwe mu bisigo bikomeye kandi byamamaye cyane byanditswe n’uyu Rumi umunyabisigo w’umuperesi.

Jay Z na Beyonce basezeranye mu 2008.

Ubusanzwe uyu muryango wari ufite imfura yawo yitwa Blue Ivy ufite imyaka itanu. Uyu mukobwa anaherutse kwifashishwa na se mu ndirimbo zizasohoka ku muzingo (Album) yise 4:44.

Beyonce yibarutse impanga Rumi Carter na gasaza ke Sir Carter mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2017.Beyonce yibarutse impanga Rumi Carter na gasaza ke Sir Carter mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2017.

Beyonce na Jay Z n'umukobwa wabo Blue Ivy

Beyonce na Jay Z n’umukobwa wabo Blue Ivy.

Kwizera Pacifique
WWW.DOVE.RW

Teta Diana mu bahanzi basusurutsa ihuriro Next Einstein Forum i Dakar
Umukunzi wa DJ Khaled agiye kubyara
Itorero Redeemed Gospel Church mu masengesho y’iminsi 40 risengera igihugu
Rwanda Fiesta: Diamond yabyinishije abanyarwandakazi, Vanessa Mdee yiyambarira impenure-AMAFOTO

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.