DOVE MAGAZINE

Impamvu u Burundi bwanze kwitaba akanama ka Loni ku iyicarubozo

Guverinoma y’u Burundi iheruka kwanga kwitabira umunsi wa kabiri w’ibiganiro n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kurwanya iyicarubozo, byabaye kuwa 28 na 29 Nyakanga, i Genève mu Busuwisi, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye.

U Burundi bwari butegerejweho ibisobanuro ku birego by’iyicarubozo bishinjwa guverinoma y’icyo gihugu, byitsa cyane ku nzego z’iperereza n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi, Imbonerakure.

Ni ibibazo bijyanye n’umwuka mubi wa Politiki umaze umwaka usaga mu gihugu, benshi bakomeje gutabwa muri yombi, abasaga 500 barishwe naho abarenga 270 000 bahungiye mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu guhuza ibimenyetso Loni yabajije imiryango itari iya leta igera ku icumi harimo n’Umuryango wa Gikirisitu urwanya iyicarubozo uyoborwa n’uwitwa Armel Niyongere.

Niyongere yabwiye Loni ati “Iyicarubozo ryakorewe benshi, barafunzwe mu maherere, benshi baburiwe irengero, abandi barishwe ndetse mu Burundi himakajwe umuco wo kudahana. Nta maperereza yigeze akorwa kuri ubwo bwicanyi bwakozwe.”

Uburakari bw’u Burundi

Mbere y’uko isuzumwa ku iyicarubozo ritangira ku Burundi, icyo gihugu cyatanze raporo isubiza ibibazo bitanu byagarutsweho na Loni.

Gusa ibisobanuro by’iyo raporo ntibyanyuze Umuryango w’Abibumbye, haza no kubamo ikibazo cy’uko u Burundi bwasanze akanama ka Loni karateganyije ibibazo birenze bitanu byagaragajwe mbere ndetse u Burundi bukabitangaho ibisobanuro.

Mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga, Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi, Aimée Laurentine Kanyana, yavuze ko iri tsinda rya Loni ryageze no kuri raporo y’Umuryango utari uwa leta, ibintu butamenyeshejwe mbere.

Ati “Akanama gashinzwe kurwanya iyicarubozo kagombaga kuduha igihe tugasuzuma neza ibyo bavuga, tukungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa ndetse tukanakusanya ibimenyetso byadufasha kubeshyuza ibyo birego.”

Minisitiri Kanyana avuga ko ibyakozwe bishobora guteza ikibazo kitajyanye n’ubutabera, n’isura mbi kuri guverinoma y’u Burundi n’Abarundi ubwabo.

Raporo zitandukanye zikomeje gutunga agatoki ubwicanyi mu Burundi kuva muri Mata 2015, ubwo ishyaka riri kubutegetsi CNDD-FDD ryemezaga Pierre Nkurunziza nk’umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, manda bamwe bise iya gatatu bigatuma birara mu mihanda.

BurundiImodoka ya Gisirikare itwaye bamwe mu batawe muri yombi mu murwa mukuru Bujumbura, kuwa 11 Ukuboza 2015


SRC: IGIHE

Abapasiteri babiri ba Zion Temple baraye mu gihome
Rubavu: Umubyeyi yafashwe ari ‘kubamba’ umwana we ku giti
Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru
Musanze: Abayobozi barashinjwa gufunguza konti inyuzwaho ruswa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.