DOVE MAGAZINE
IMIKINO

Congo irashyaka kubirindura Ghana-urutonde rw’umutoza Migne

Mu mikino yo gushyakisha itike y’igikombe cy’isi 2018, aho Congo ifite ubusa ku manota atandatu,Congo ifitanye umukino ukomeye n’ikipe y’igihugu ya Ghana tariki ya mbere n’iya gatanu ukwezi gutaha kwa Nzeri mu mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu matsinda. Ku bw’iyo mikino ibiri ikomeye umutoza wa congo Sébastien Migné yashyize ahagaragara urutonde rw’ibanze rugizwe […]

Nyuma yo gutwara Tour de France,arashyaka La Vuelta-Chris Froome

Umwongereza Chris Froome yambaye umwenda w’umutuku anayobora Vuelta a Espana,ubwo Vincenzo Nibali umutaliyani yatwaraga Etape ya gatatu y’iri siganwa kuri uyu wa mbere. Vuelta a Espana ubusanzwe twita La Vuelta, ni isiganwa ry’amagare riba buri mwaka rikazenguruka igihugu cya Espagne ndetse n’ibihugu bituranye nacyo. Chris Froome ufite Tour de France inshuro enye,yarangije ku mwanya wa […]

Nyuma yo kubura akazi,McClaren yerekeje muri isiraheli

Steve McClaren watoje ikipe y’igihugu y’ubwongereza nk’umutoza wungirije, yamaze kwerekeza muri Isiraheli mu ikipe ya Maccabi Tel Aviv nk’umutoza w’umujyanama.                       McClaren w’imyaka 56 ugiye kuba umujyanama muri iyi kipe, nta kazi k’ubutoza yari afite kuva muri Werurwe uyu mwaka nyuma yo kwirukanwa n’ikipe ya Derby Count ku nshuro ya kabiri. Azakorana n’umutoza  Jordi Cruyff, […]

Manchester united ikeneye umukinnyi kuva muri Fulham

Nkuko tubikeshya Sky Sports ikipe ya Manchester united irimo kugaragaza ubushake bwo kugura umukinnyi ukiri muto witwa Kouassi Ryan Sessegnon ukinira ikipe ya Fulham mu bwongereza mu kiciro cya kabiri (championship).   Sessegnon uri gushakishwa kandi n’ikipe ya Tottenham,afite imyaka 17 akaba akomoka mu bwongereza. Uyu musore bivugwa ko yibitseho impano idasanzwe, yakiniye Fulham imikino […]

Barca irambiwe ibyo ikorerwa na Liverpool,yihaye umupaka

Barcelona yihaye igihe ntakuka cyo kuba ikipe ya Liverpool yarangije kwemera ubusabe bwayo bwa nyuma k’umusore Philippe Coutinho bitaba ibyo bakabivamo. Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa Skysport ukurikirana cyane ibibera muri Espagne Guillem Balague, kuwa gatanu ushyize,Liverpool yanze ubusabe bwa gatatu bwa Barcelona k’umusore wabo Coutinho kuri miliyoni 113 z’amapawundi. Liverpool iracyavuga ko idashyaka kugurisha uyu […]

Nyuma y’igihe kirekire birangiye bumvikanye kuri Diego Costa

Nkuko tubikeshya Radio Onda Cero yo muri Espagne,ikipe ya Atletico Madrid bizayisaba kwishyura miliyoni 45 z’amayero kugira ngo itware rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Diego Da Silva Costa n’izindi miliyoni icumi bitewe nuko azagenda yitwara. Ibibazo byari hagati ya rutahizamu w’umunya-espagne ukomoka muri Brasil Diego Costa na Antonio Conte kera kabaye bigiye gukemurwa na Atletico Mdrid […]

Samir Nasri mu nzira zijya muri Turquie

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga asatira izamu mu ikipe ya Manchester City,Samir Nasri ari mu biganiro bikomeye n’ikipe ya Antalyaspor yo muri Turquie kugira ngo ayerekezemo mu gihe cy’imyaka ibiri. Nasri w’imyaka 30, yafotowe yerekeje muri Turquie kuri iki cyumweru aho biteganyijwe ko azagukora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu munsi. Uyu mufaransa yasinyiye Manchester City […]

Nubwo yatangiye Shampiyona nabi aracyakeneye kuguma I London

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru,yitegura umukino bafitanye na Tottenham kuri iki cyumweru,Umutoza mukuru w’ikipe ya Chelsea Antonio Conte yavuze ko agikeneye gukomeza gutoza iyi kipe mu gihe kirekire kiri imbere agakomeza kuyobora Chelsea mu kiraro gishya cya Stamford. Conte yabonye amasezerano mashya angana n’imyaka itatu atoza ikipe ya Chelsea mu mpeshyi ishyize ariko ubu arikureba kure y’ibirenze […]

Nyuma yo gutakaza kyle walker, Spurs ikomeje kwiyubaka

Tottenham yamaze kumvikana n’ikipe ya Ajax Amsterdam yo mu buholandi ku gusinyisha myugariro wayo Davinson Sanchez ukomoka muri Colombie   Nkuko Skysport ibitangaza,Tottenham yatanze amafaranga nyayo yifuzwaga na Ajax kuri uyu mukinnyi,angana na miliyoni 40 z’amapawundi, akaba abaye umukinnyi wa mbere uhenze winjiye mu ikipe ya Spurs. Davinson Sanchez, umwaka ushyize wa Shampiyona yabaye umukinnyi […]

RDC: Urutonde ntakuka bitegura kwambikana na Tunisie

  Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, umutoza wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),Florent Ibenge, Yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha bahura na Tunisie Tariki ya 1 Nzeri I Rades na tariki ya 5 I kinshasa. Kugira ngo yitware neza muri iyi mikino ibiri ni ngombwa ko aba afite abakinnyi bahagije, ni […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.