DOVE MAGAZINE

“Ikuzimu ntihabaho, Adam na Eva ntibigeze babaho”- Papa Francois

Papa Francois yatangaje ko uhereye ku bushakashatsi bwa roho ndetse n’isengesho nyakuri ubu abantu bakiriye imyumvire mishya bihabanye n’igihe cya kera, nk’uko Papa aba ariwe ugomba kuvuga amabanga “Secrets”yose y’idini Gatolika yatangaje ko muri Gatolika batemera ko ikuzimu habaho.

Papa Francois avuga ko iyo myumvire ihabanye n’urukundo rw’Imana kuba yakwemera ko ikuzimu habaho aho abantu bazababazwa, kuko urukundo rwayo rutagira iherezo, yakomeje avuga ko Imana atari umucamanza ahubwo ko ari inshuti y’abantu yaremye.

Papa ati: Imana ntigamije gucira abantu iteka ahubwo ni ukubakebura nk’uko hashyizwehwo nk’ingero za Adam na Eva kugirango bibere abantu icyigisho , ikuzimu ni ukuhavuga mu magambo ariko ntihabaho kimwe na Adam na Eva ni inkuru itarabayeho ahubwo igamije gufasha abantu kumva icyigisho .

Buriya ikuzimu ni nko kuvuga ko umuntu atagihumeka umwuka w’abazima ko yegereye Imana “yitabye Imana, papa Francois yavuze kandi ko amadini yose ari ay’ukuri bitewe n’abayasengeramo uko bayemera ”Imyemerere yabo”. Mu myaka yashize idini ryabagaho rigamije nko guhwitura ubu rero bihabanye n’iki gihe ubu ikigamijwe ni ukwigisha abantu bagasobanukirwa, mbese ni nk’umubyeyi ukunda abana be bitagira uko bingana.

Papa yakomeje avuga ko idini Gatolika ridaheza,” harimo ingeri z’abantu benshi batandukanye,”dusenga Imana imwe kandi dukunda abantu bose”.

Mu mezi atandatu ashize akaba ariho bamwe mu bayobozi b’I Vatican bari basabye ko hariho amwe mu mahame yahindurwa agenga idini Gatolika nuko nyuma Papa aza gutumiza inama y’abayobozi b’idini rya gatolika maze ababwira ko kuba umunyagatolika bigomba kugira itandukaniro ahanini n’ibihe byahise, ibyo umuntu agomba gukora byose ni ukureba ko ikintu kizweho bihagije kandi gikwiye hakurijwe igihe tugezemo.

Papa akomeza avuga ko kugeza ubu ko ibintu bigomba guhinduka bitandukanye n’amahame y’I Vatican yari yarashyizweho mu mwaka 1962, yongeyeho ko n’abatemeramana ko bemera ko ijuru ribaho, avuga ko nabo bajya bafata igihe bakatura ibyaha byabo biba byabarenze.

Asoza ,yavuze ko Imana irimo gutegura guhindura ibintu byinshi kimwe n’abantu ubwabo, avuga ko Imana iba mu mitima y’abantu ko kandi ibakoreramo ko bigomba kuba imvano y’urukundo n’umutima ukeye ,ibi abantu bakaba bagomba kubikwirakwiza ku isi hose.

Asoza Papa Francois yavuze ko Bibiliya ari ntagatifu, ariko ko imirongo imwe yayo ibyo ivuga bitakigezweho bitewe n’igihe turimo ,aha avuga ko iyo mirongo imwe icira urubanza abantu, kimwe n’uko ngo nta mpuhwe igaragazamo mu gihe Imana ari inyampuhwe, Papa kandi yakomeje avuga ko mu bihe bizaza hashobora kuzabaho umuyobozi mukuru w’idini rya Gatolika ku isi yose w’igitsina gore kimwe n’abasenyeri n’abacardinals kandi mbere bitabagaho.


SRC: UMURYANGO

Umutoza w’amavubi ashobora kuba agiye kwirukanwa
Rubavu: Umusaza wari uyoboye “Abuzukuru ba Shitani” yatawe muri yombi
Komisiyo zikorera mu Nteko Nshingamategeko zatoye abayobozi
Peace agiye gusohora album nyuma y’imyaka irindwi aririmba

9 Comments for ““Ikuzimu ntihabaho, Adam na Eva ntibigeze babaho”- Papa Francois”

  1. baptiste

    Papa ndumva avuga neza, ikuzimu nimubitekerezo.

  2. ahubwo se papa ko numva nawe agiye kuba umufirosofe

  3. ggg

    Azigira inama yo guhindura ibihe n’amtegeko.ibyanditswe nibyera umuntu nakuraho narimwe ryo muriyo nawe azkurwa mugitabo cyubugingo kandi nuwogeraho azongerwa ibygo.

    tube maso kandi dusenge tubikunze

    • JOSEPH

      Papa mumureke atange ubutumwa, mubwumve mureke kumutwenga, umuyobozi nk’uyu mumushyigikire atubwire byinshi tutazi, n’ubundi mu bahanuzi n’intumwa ziri muri Bibiliya nta munyarwanda banditsemo. Mureke Papa akosore ibitagendanye n’igihe tugezemo, Turamukunda kuko abenshi muri twe muri Kiriziya Gatorika niho twakuye ubwenge budutunze.

  4. umukristu gatolika

    Bavandi ntimugapfe kuvuga ibyo mwiboneye mu bitewe n’itangazamakuru. Iyi nama ya Vatican ntabwo izwi n’abakristu gatolika. so ntimubitindeho kuko ukuri kwiyi nkuru njye ndagukemanga.

  5. yasir

    woe ngo ggg ibyuvg ntg ubiz mn pap ni pap kd ntacy wahindur kd nukur ahubw vg ngo amen kuk tutagipfuy ngo dushye ahwiiii

  6. Innocent

    Ningombwa gutangara kuko benshi haribyo baba batazi ariko abafite icyo bazi ntibatangara kuko bazi neza ko ukuri kuzajya kujya ahagaragara buhoro buhoro

  7. bbbb

    murapfuye ahubwo ngo papa erega nawe numuntu yabayobya wowe humans ukwemera kwawe wigurukana nibiguruka ngo ijyihe kigezweho turi mubihe byanyuma benedata ntidufite kujyendera kubitekerezo byabantu bisa nkibihabanye nabibiriya tuvuzeko ikuzimu hatabaho twaba dutajyiye guhakana tuvuzeko Adam na Evan batabayeho ubwo twaba turikuvugako ba Abraham batabayeho ubwo urunva na yesu uri kumuhakana twitonde bavandi

  8. HHH

    Hahahaaaa yasir ngo ntugipfuye ahubwo araraye nturi bwirirwe, icyo Imana yavuze ntikizabura kubaho, ni muramuka mukiriyeho no gupfa muzapfa, papa mbere yo kugira ibyo ahindura nabanze ahagarike urupfu tubeho tudapfa nibwo nzemera, ubundi twirire utwacu ntanda yumujinya.

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.