DOVE MAGAZINE
IKORANABUHANGA

1/3 cy’urubyiruko kuri ubu n’imbata z’amatelefone agezweho(Smartphones)

Photo Shelley Hazzen

Kuri ubu isi iri mukinyejena bita icy’ikoranabuhanga kuburyo usanga buri umwe wese akeneye gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga. Urubuga Insquitr rugendeye kubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika baje gusanga 1/3 cy’urubyiruko rw’ubu rwarabaye imbata z’amatelefoni agezweho(SmartPhones). Nkuko uru rubuga rukomeza rubivuga, ngo akenshi ahanini uru rubyiruko ruba ruhugiye muyoboro wa murandasi(Internet) cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga […]

Kigali: Ibihugu 11 birigira ku buryo Umuhora wa Ruguru wihutisha iterambere

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT)

Ibihugu 11 bighuriye ku mushinga w’iterambere nyafurika rishingiye ku buhanga n’ikoranabuhanga (Smart Africa) birifuza gukora nk’uko ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ukora mu kwihutisha ibikorwa by’iterambere. Abayobozi bakuru bahagarariye ibihugu byabo, ibigo by’Itumanaho n’abandi bahuriye muri iyi nama guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2016, bagamije guhuriza hamwe ibitekerezo kuri gahunda yo guhuza […]

HP yasohoye Laptop ifite umubyimba muto kurusha izindi (Amafoto)

Ifite ikirahuri cya Pouces 13.3 cyerekana amashusho ari ku rwego rwa 1080P

Ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Hewlett-Packard (HP) giherutse gusohora mudasobwa ngendanwa (Laptop) ifatwa nk’ifite umubyimba muto kurusha izindi. HP ivuga ko iyo Laptop yitwa Spectre, inanutse cyane kurusha MAcbook Air, ikaba ifite ikoranabuhanga n’ubushobozi bihambaye. Spectre irahenze: ntiyagenewe abagura ibya make, HP ivuga ko yayigeneye abakunda Laptop zifite isura […]

Facebook yashyizeho emoji 5 zijyanye n’ibyiyumviro by’umuntu ziyongera kuri “like”

Facebook yari yongereho “Yay” na “Confused”

Facebook yatangiye gukoresha emoji (utumenyetso twerekana imbamutima za muntu) ziyongera kuri “like” yari isanzwe yifashishwa mu gihe umuntu akunze ikintu kuri urwo rubuga nkoranyambaga. Izo emoji abantu ntibazazibonera rimwe ariko mu minsi mike iri imbere buri wese azaba azikoresha. Ni iyerekana “Urukundo” iyo guseka “Haha”, iyo gutangara “Wow” iy’agahinda “Sad” n’iy’umujinya “Angry”.Facebook yari yongereho “Yay” […]

Prof. Romain Murenzi yashyizwe mu bajyanama ba Loni mu ikoranabuhanga

Prof Romain Murenzi

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon, yashyize Prof. Romain Murenzi wahoze ari Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda mu itsinda ry’impuguke icumi rishinzwe kuzamura ikoranabuhanga ku Isi. Iryo tsinda rigizwe n’abahagarariye sosiyete sivile, urwego rw’abikorera n’impuguke muri siyansi . Itangazo Loni yashyize ahagaragara rivuga ko izo mpuguke zatoranyijwe hagendewe ku bunararibonye zifite muri siyansi, imibereho myiza y’abaturage, […]

Uburyo wajijisha abantu kuri WhatsApp, ntibarabukwe ko wasomye ibyo bakwandikiye

Jan Koum hamwe na Brian Acton, bahimbye WhatsApp

WhatsApp ni porogaramu ikunzwe na benshi, ku buryo bamwe bagura telefoni zigezweho (smart phones) kugira ngo gusa bakoreshe iyi porogaramu, imaze kwamamara hafi ya hose ku Isi. WhatsApp, ni porogaramu itanga serivisi zo kohererezanya ubutumwa bugufi ku buryo bworoshye no guhamagara, dore ko abayikoresha batishyura amafaranga nk’uko bigenda kuri sms aho wishyura amafaranga ya buri […]

Nta gisobanuro nyacyo ku mpamvu Afurika yasigajwe inyuma mu ikoranabuhanga-Kagame

Perezida kagame

Perezida Kagame asanga nta gisobanuro nyakuri gihari cyatumye Afurika yonyine isigara inyuma mu by’ikoranabuhanga mu gihe bigaragara ko hari ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’Abanyafurika. Ibi yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu guhindura Afurika y’iminsi itatu yaberaga i Kigali ku nshuro ya kabiri yiswe ‘Transform Africa’. Mu biganiro n’ibitekerezo binyuranye byatanzwe […]

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’umukuru w’igihugu wagize uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga

Kagame Paul

Ibyo bihembo byiswe ICTs in Sustainable Development Awards byatanzwe n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho, ni mu muhango wabereye New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho perezida Kagame yitabiriye imirimo y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irimo kwibanda cyane ku ntego z’iterambere rirambye. Yashyikirijwe iki gihembo nk’umwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize uruhare mu guteza imbere […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.