DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Ikipe ya Uganda U-20 yageze mu Rwanda

Share Button

Ikipe ya Uganda U-20 yageze mu Rwanda ije guhatana n’Amavubi U-20 mu rukerera rw’uyu munsi ku wa Gatanu taliki 01 Mata 2016 aho yavuye Kampala muri Uganda n’imodoka ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 31 Werurwe 2016.

Umukino w’Amavubi U-20 na Uganda uzaba ejo taliki 02 Mata 2016 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice (15h30). Umutoza w’ikipe ya Uganda U-20, Kefa Kisala akaba yazanye abakinnyi 18 azifashisha muri uyu mukino mu gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017.

Abakinnyi ba Uganda U-20 ubwo bari mu myitozo mbere yo kuza mu Rwanda

Abakinnyi ba Uganda U-20 ubwo bari mu myitozo mbere yo kuza mu Rwanda

Iyi kipe iraza gukorera imyitozo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ahazabera umukino uyu munsi, saa cyenda n’igice (15h30).

Abakinnyi 18 ba Uganda U-20 bazakina n’Amavubi

Abanyezamu: Saidi Keni (Proline FC) na James Ahebwa (Vipers)

Myugariro: Geofrey Wasswa (Kibuli SS), Umaru Mukobe (BUL FC), Halidi Luwalira (Vipers) na Hassan Musana (The Saints FC)

Hagati: Emmanuel Oringa (Water FC), Julius Poloto (KCCA FC), Kagimu Shafiq (URA FC), Yasin Mugume (The Saints), Daniel Shabena (JMC Hippos), Martin Kizza (SC Villa), Nicholas Kagaba (URA F.C) na Mustapha Mujuzi.

Rutahizamu: Edrisa Lubega (Proline FC), Luboyera Azake (Edgars Youth Programme), Alfred Lekku (SC Vipers), Daniel Shabena (JMC Hippos) na Joseph Semujju.

Umutoza w’iyi kipe ni Kefa Kisala yungirijwe na Richard Wasswa na Arthur Kyesimira naho Kiwanuka Daniel akaba umutoza w’abanyezamu.


 

SRC: IMVAHO NSHYA

Miss Shanel yimuye gahunda y’ibitaramo bye muri Afurika y’Uburasirazuba
I Rubavu abajura bibye ‘Agaseke Bank’ miliyoni zirenga 50
Uganda: Yibye ikofi imuhindukana inzoka!
APR FC itsindiye Mukura iwayo 3-2 itahana amanota atatu

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.