DOVE MAGAZINE

Ikipe ya Police FC yihanije Atlabala FC yo muri Sudani y’Epfo

Ikipe ya Police Fc yo mu Rwanda yatangiye imikino ya CAF confederation Cup neza itsinda Atlabala ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo uwo kwishyura ukazabera muri Soudan y’Epfo.

Ikipe y’umutoza Casa Mbungo André yiyongereye amahirwe yo kuba yazakomeza mu cyiciro gikurikira igihe yabasha kwihagararaho mu mukino wa kabiri kuko yizigamye impamba y’ibitego bibiri.

Police FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 8 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Danny Usengimana nyuma y’uko bari bakomeje kotsa iyi kipe igitutu bashaka igitego hakiri kare.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Atlabala itari yabonye amahirwe menshi imbere y’izamu rya Police FC yakoresheje amahirwe yabonye yishyura igitego binyuze ku musore witwa Khamis Leon Uso,igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Police FC yinjiranye impinduka mu gice cya kabiri, isatira cyane inakinira mu rubuga rwa Atlabala bigaragara ko ishaka igitego n’ubundi hakiri kare kugira ngo ishyiremo ikinyuranyo.

Ku munota wa 48, nyuma y’iminota itatu gusa igice cya kabiri gitangiye, Fabrice Twagizimana yahise ashyiramo igitego cya kabiri cyaje nyuma y’uko bari bamaze guhusha uburyo bubiri bwabazwe harimo n’aho bateye igiti cy’izamu.

Police FC yakomeje gusatira cyane kuko impamba y’igitego kimwe itari iyihagije kuba yazayigenderaho no muri Sudan y’Epfo ngo yizere gukomeza maze binyuze kuri rutahizamu Songa Isae ayitsindira igitego cya gatatu ari na ko imikino waragiye.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Atlabala yatangaje ko nta bwoba afite, yizeye kuzasezerera Police FC kuko hari abakinnyi babiri atazanye mu Rwanda ariko azaba afite mu mukino wa kabiri bityo yizeye ko bazamufasha gusezerera iyi kipe yo mu Rwanda.

Habyarimana Innocent Capitaine wa Police FC ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino

Igitego cya kabiri cyaturutse kuri Coup Franc

Police FC yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko bumwe ntibukunde

Atlabala nayo si ikipe yoroshye; ishobora kuzaha Police FC akazi katoroshye mu mukino wo kwishyura


SRC: IGIHE

Kansiime ahangayikijishwe n’uburwayi bw’umugabo we
Nigeria: 100 bari bategereje kugura gazi ya Noheli bahitanywe n'inkongi
Dr Niyitegeka yaciwe Frw 1,400,000 binemezwa ko adafunzwe binyuranye n’amategeko
Kwibuka22: Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.