DOVE MAGAZINE

Icyo Perezida Kagame avuga ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga

Nyuma y’ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye inama yari yateguwe n’Ishuri rya St Gallen ryo mu Busuwisi, tariki ya 8 Gicurasi 2015, Umunyamakuru James Chau wa CCTV yamubajije ku mahirwe ari mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

Perezida Kagame ubusanzwe azwiho kuba mu bayobozi b’ibihugu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Yasubije umunyamakuru by’umwihariko ku cyo izo mbuga zimumariye we ku giti cye, ku baturage ndetse n’abayobozi muri rusange.

Umunyamakuru James Chau yatangiye amwibutsa ko ari umwe mu bayobozi b’Afurika bakurikirwa cyane kuri Twitter ndetse ko ubu akurikirwa (Followers) n’abagera kuri miliyoni aho arusha abandi bayobozi nka Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo

Chau washakaga kumarwa amatsiko, yanamubajije inama yagira abandi bayobozi bo muri Afurika ngo babyaze inyungu ikoreshwa rya murandasi(Internet) no guha abaturage serivisi bakwiye binyuze muri izi mbuga nkoranyambaga.

Mu kumusubiza Perezida Kagame yagize ati “Birashoboka ko babona ayo mahirwe ariko sinjye ukwiye kubagira inama cyangwa ngo ngire uwo mbwira kugira icyo akora kuri ibyo.”

Perezida Kagame akunda gusubiza ibibazo binyuze kuri Twitter

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ariko ku ruhande rwacu, Nshobora kuvugira u Rwanda cyangwa kwivugira. Ibyo dukoresha imbuga nkoranyambaga tubibonamo nk’uburyo bwo gutumanaho, kugabanya intera hagati yacu abayobozi ndetse n’abo tuyobora cyangwa se hagati yacu nk’abaturage mu gihugu. Kuba ubwo buryo buhari, ibikoresho bihari, kuki tutabikoresha neza? Mu by’ukuri iyo niyo ntangiriro nyakuri.”

Perezida Kagame yamubwiye ko ku giti cye yakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko bimufasha kuvugana n’abifuza kuvugana nawe.

Yongeraho ati “Ariko kandi hari n’ibibazo bikemuka binyuze muri izo mbuga. Nkunda kubona abantu benshi bambwira mu turere twabo, mu midugudu, ahantu hatandukanye, ku mashuri n’ahandi hari ibibazo. Baravuga bati ‘Perezida, wamenye ibi?’

Avuga ko rimwe na rimwe hari n’ibyo bamumenyesha atari abizi cyangwa se akanabimenyera muri iyo miyoboro mpererekanya butumwa. Akomeza avuga ko yashyizeho uburyo butuma ibibazo byose byagaragajwe bikemurwa bitewe n’uburemere bifite.

Ati “Uru ni urugero rumwe. Hari ingero nyinshi. Ndetse si uburyo bwo gukemura ibibazo gusa, ahubwo no kwishimana. “

Aha akaba yibaza ukuntu waba umuyobozi utaganira n’abandi baba abari muri Guverinoma, abaturage cyangwa inshuti ko byaba bitumvikana.

Ubushakashatsi ngarukamwaka buherutse gukorwa na Burson-Marsteller’s Twiplomacy ku buryo abantu bakomeye ku isi bakoresha urubuga rwa Twitter, bwashyize Perezida Paul Kagame ku mwanya wa mbere imbere y’abandi bayobozi bakomeye ku Isi.

Perezida Kagame ntiyiyumvisha uburyo umuyobozi yabaho ataganira na bagenzi be cyangwa abo ayobora

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika
Champions League: Cristiano ntaribukine, dore uko byifashe kuri Etihad Stadium (Amafoto)
Impungenge ko jenoside yakongera kuba: Akarere ka Nyanza ku isonga
Primus Guma Guma Super Star yegukanwe na Urban Boyz

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.