DOVE MAGAZINE

Ibyo Wamenya Kuri Vatican Aho Papa Aba

Share Button

I Vatican niho hari ikicaro cya kiliziya gaturika, hafatwa nk’igihugu ukwaho ariko ni agace gato k’umujyi wa Roma. Roma nayo ikaba ariwo murwa mukuru w’igihugu cy’u Butaliyani.

Aha rero muri Vatican niho aba Papa baba ndetse akaba ari naho bakorera umurimo wabo. Abapapa rero bakaba baratangiye kuba muri uyu mugi kuva mu kinyejana cya 14,Aha hantu rero akaba ari ahantu hafite byinshi bitazwi na benshi bimwe muri byo akaba aribyo tugiye kugarukaho.

  1. Vatican nicyo gihugu gito ku isi yose

Vatican ni igihugu kiri hagati mu butaliyani ,ni igihugu ubwacyo kiyobowe na papa kandi kikagendera ku mategeko yacyo, ntaho gihurira n’amategeko yo mu butaliyani. Vatican ni igihugu gifite ibyangombwa byacyo bikemerera kwitwa igihugu nkuko ibindi bihugu byose byo ku isi bimeze.

Nta gihugu na kimwe ku isi kitagira ubuso ariko mu bihugu bito byose biba kuri uyu mubumbe Vatican nicyo gihugu gito kubirusha byose kuko gifite ubuso bungana na hegitari 44 zikaba ari hafi ibibuga 80 by’umupira w’amaguru.

  1. waruziko aba papa bamaze imyaka 6o badasohoka muri Vatican?

Nubwo papa yibera I Vatican akaba ari naho akorera imirimo ye ariko agira ingendo nyinshi, aho asura ibihugu byinshi bitandukanye kuri iyi si, dore ko nta gihe kirekire giciyemo ubwo aheruka I Bugande.

Aba I Vatican ariko agenda cyane mu bice bitandukanye by’isi. Nubwo bimeze bityo hari imyaka 60 itazibagirana aho nta mu papa n’umwe wigeze asohoka muri Vatican ngo agire ahandi ajya, ibi byari byatewe n’ibibazo Kiliziya Gatulika yari ifitanye na leta y’Ubutaliyani maze papa PIUS wa kane ahita avuga ko abaye imfungwa y’I Vatican maze bihera ubwo bimara imyaka isaga 60 kugeza ubwo ibibazo byarangiriye maze bakongera gusubira mu buzima nk’ubwa mbere.

  1. Abasirikare ba papa bagomba kuva muri Suisse honyine

abantu batari bake  batekereza ko abantu bose baba I Vatican ari aba padiri mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko ibi siko biri. Abarinda papa bazwiho ku kuba basa kandi bareshya mu buryo bigoye kubatandukanya  Batangiye kurinda muri Vatican muri 1506 ubwo papa JULIUS wa kabiri yafataga icyemezo cyo kubazana bakajya bamurinda maze akabahemba nkuko abandi barinzi bose bahembwa.

Aba nta kindi gihugu bavamo kitari ubusuwisi, baba bareshya bambaye kimwe, no ku masura baba benda gusa kuburyo kubatandukanya bigoye, ku bijyanye n’imyitozo ntibagereranywa kuko bakora imyitozo idasanzwe, bakaba ari abasirikare bagomba kuba hagati y’imyaka 19 na 30 .

Aba iyo batoranyijwemo gukora umurimo wo kurinda papa barahira tariki 6 Gicurasi bakarahira mu rurimi rw’ikidage. Buri murinzi wese akorerwa umwambaro we ku giti cye. Ntago imyenda yabo ikorerwa hamwe. Imyenda bambara iba ipima ibiro 3.6. Bivugwako buri wenda utwara amasaha 32 kugirango udodwe.

Uganda:Gahunda y’uruzinduko rwa Papa Francis yamenyekanye
Nubwo wumva bisa n’ibitakiri ibyo kwihanganira komera igisubizo cyawe kiri hafi
Mbese wibuka ko Kujya mu ijuru ari ugusiganwa?
USA: Santos Colon w’imyaka 17 yahamwe n'icyaha cyo gushaka kwivugana Papa Francis

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.