DOVE MAGAZINE

Ibiciro by’ingendo mu mihanda y’u Rwanda byongeye guhindurwa

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2015, nibwo umuyobozi w’ikigo k’igihugu ngenzuramikorere RURA bwana Major Patrick Nyirishema, yatangaje ko ibiciro by’ingendo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara byiyongereye aho muri Kigali cyavuye ku mafaranga 18 kugera kuri 20Rwfrs/Km ku mugenzi umwe naho mu Ntara kiva kuri 18 kijya kuri 19Rwf/Km ku mugenzi

Ibi biciro bishya bikaba bishatse kuvuga ko  ku mugenzi wishyuraga amafaranga 200 ku rugendo runaka  muri Kigali, guhera ku itariki ya 01 Ugushyingo 2015 ubwo bizatangira kujya mu bikorwa, azajya yishyura amafaranga agera kuri 220.

 Abagenzi bakomeje kuvugako babangamirwa iyo ibiciro bizamuwe gutya kuko mu minsi ya mbere ababatwara babaca menshi kuyavuzwe.

Abagenzi bakomeje kuvugako babangamirwa iyo ibiciro bizamuwe gutya kuko mu minsi ya mbere ababatwara babaca menshi kuyavuzwe.

Ibi biciro bishya ngo bizamara igihe cy’imyaka ibiri byubahirizwa bigendanye n’uko igiciro cya petrol kizaba gihagaze ku isoko kuko ngo nk’igihe igiciro cya Litiro ya lisansi cyamanuka kikagera kuri 817Rwf ibiciro by’ingendo ngo nabyo byamanukaho ifaranga rimwe ariko byazamuka bikagera kuri 959Rwf/L iki giciro cy’urugendo kikazamukaho ifaranga rimwe.

Abagenzi nabo bakaba bakomeje kwivovotera izi mpinduka kuko ngo hari n’igihe bakwa menshi n’ababatwara bitwaje ko ibiciro byazamuwe ugasanga birababangamiye.


Elysée TWIZERIMANA

WWW.DOVE.RW

 

Zari umugore wa Diamond yafatiwe ibihano muri Tanzania
Abigira ba ‘ntibindeba’ muri gahunda zo Kwibuka bahwituwe
Banki ya Kigali igiye kungukira abayifitemo imigabane asaga miliyari 8
Gaël Faye yahawe igihembo na Minisiteri y’Uburezi mu Bufaransa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.