DOVE MAGAZINE

Ibi ni byo bita guseba!!! Nyamugore abeshye umugabo we ko nyina arembye bityo ko agiye kumusura mu bitaro…

Umugore yabeshye umugabo we

Umugore yabeshye umugabo we ko nyina arembye bityo ko agiye kumusura mu bitaro, aramureka aragenda. Nyuma y’icyumweru cyose yaje kugaruka ageze mu rugo asanga umugabo ari ku meza arimo kurya ibya saa sita ni uko amubaza amakuru y’umurwayi yagiye gusura uko ameze undi n’agahinda kenshi amusobanurira ukuntu nyina ameze nabi cyane ndetse ko ashobora no gupfa kuko yamusize atavuga kandi ataniyegura hasi ndetse ko yifuza gusubirayo vuba akamwitaho.

Umugabo yaramwihanganishije anamubwira ko yamusigiye ibiryo mu gikoni bityo ko yajya kwiyarurira akarya, umugore arabyemera gusa amwumvisha ukuntu bitewe n’ukuntu yasize nyina arembye cyane ko yumva atazi niba no kurya ari bubishobore.

Ubwo yagiye mu gikoni agezeyo atangazwa no gusanga nyina ari we uri mu gikoni atetse, akaba ari we warimo yita ku mukwe we muri icyo cyumweru cyose atari ahari kuko yaje kubasura umunsi uwo mugore ava mu rugo, yanga gusubirayo batabonanye! Nyamugore yahise yikubita hasi atakaza ubwenge….


SRC:IZUBA RIRASHE

King James azataramira abana barwaye kanseri kuri Noheli
Urutonde rw’abahatanira Grammy Awards 2016
Umwongereza John Gunn agiye kuzenguruka u Rwanda n’amaguru
Uganda: Abantu 10 bapfuye barohamye mu kiyaga cya Albert

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.