DOVE MAGAZINE

Miss Rwanda: Mu Majyepfo hahatanye batanu hatsinda bane (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu hatowe abakobwa bahiga abandi mu buranga no mu bumenyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba ari nabo bazayihagararira mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015.

Ahagana ku isaha ya saa munani zirengaho iminota mike nibwo umukobwa wa mbere yagiye kwiyereka akanama nkemurampaka kagizwe na Aline Gahongayire , Mike Karangwa na Munyeshuri John ndetse ku bw’amahirwe make ntiyemererwa gukomeza kubera uburyo yasubijemo ibibazo yabajijwe.

Nyuma y’uyu mukobwa hinjiye abandi babiri maze Minisitiri Habineza Joseph asaba ko baba bamutegereje akabanza akahagera dore ko yari mu nzira yerekeza aho amajonjora yabereye.

Nyuma y’iminota nka 30 ataraza, amajonjora yakomeje ariko agakorwa ku buryo butihuse nk’uko mbere byari bimeze.

Iyi Ntara isa nk’iyatunguye abantu kuko mu myaka yatambutse yabaga ifite abakobwa benshi bahatana muri iri rushanwa ariko kuri iyi nshuro hiyandikishije abakobwa 15 gusa. Haje abakobwa 7, na bo baje kuvanwamo batanu bemerewe guhatana mu Majyepfo kuko abandi batari bujuje ibisabwa.

Abakobwa batanu hatanye muri iyi Ntara ni Giriwanyu Ruzigana Joelle , Mukunde Belinda , Bagwire Keza Joanah , Ingabire Divine na Nkuruniza Daniella.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe na Makuza Laurent Ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri MINISPOC na Ndizihiwe Georges ukuriye amashami ya COGEBANQUE ,umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda 2015.

Bitandukanye n’izindi Ntara aya marushanwa amaze kuberamo, Amajyepfo yari afite abantu benshi wabonaga banyotewe no kureba uburyo abakobwa biyerekana ndetse banasubiza ibibazo. Nubwo batabyemerewe ntibyabaciye intege kuko bakomeje gutegerereza hanze kugeza ubwo buri mukobwa yasohokaga ndetse bakaba bahavuye bamenye abakobwa bazabahagararira muri iri rushanwa.

Mu bakobwa batanu bahatanye, hatowe bane bagomba kuzahagararira Intara y’Amajyepfo ari bo Giriwanyu Ruzigana Joelle, Mukunde Belinda, Bagwire Keza Joanah na Ingabire Divine.

Mu baterankunga barenga 20 igikorwa cya Miss Rwanda 2015 gifite, COGEBANQUE iza ku isonga mu batanze amafaranga menshi nk’ikimenyetso cy’uko iyi banki ari mudatenguha mu gutera inkunga imyidagaduro n’Umuco Nyarwanda.

Ijonjora ryo gutora abakobwa bazahagararira abandi rizakomereza mu mujyi wa Rwamagana ejo tariki 18 Mutarama 2015 kuri EastLand Hoteli

huyeMunyeshuri John, Mike Karangwa na Aline Gahongayire bagize akanama gatanga amanota

Nkurunziza Daniella yabuze amahirwe yo gukomeza

Giriwanyu Ruzigana Joelle

Bagwire Keza Joanah

Aline Gahongayire arereka umukobwa ubonye amahirwe yo gukomeza

Ingabire Divine

Mukunde Belinda

Batanu bahatanye i Huye

Batanu bahatanye i Huye

Bane babonye amahirwe yo guhagararira Intara y’Amajyepfo


SRC: IGIHE

Perezida Obama yihanganishije mugenzi we wa Kenya
Anne Kansiime yatsindiye igihembo muri Comedy nyafrica
Intonganya mu rugo rwa Weasel kubera inshoreke
Washington aranenga igitaramo cya Wizkid

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.