DOVE MAGAZINE

Paris: Hemejwe amasezerano ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere

Ni mu nama yiswe Cop21 yari imaze ibyumweru bibiri ibera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa yahuzaga ibihugu bigera kuri 200,aho hemejwe amasezerano ku kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.

Abayobozi bahagarariye ibihugu bigera kuri 200 nibo bari bitabiriye iyi nama

Abayobozi bahagarariye ibihugu bigera kuri 200 nibo bari bitabiriye iyi nama

Aya masezerano yemeje ko ibihugu byose bigiye gufatanyiriza hamwe kubungabunga ibidukikije no kurinda ihindagurika ry’ikirere bagabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Aya masezerano yemeje ko ibi bihugu byose byitabiriye iyi nama bigera kuri 200 bigiye gufatanya kugabanya ubushyuhe bw’Isi byibura kugera munsi ya degre 2.

Bivugwa ko igihugu cy’ubushinwa aricyo cyambere gihumanya ikirere kurusha ibindi bihugu gusa nacyo cyari muri iyi nama aho cyatangaje ko kigiye kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Aya masezerano n’ubwo yemejwe azatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2020.


Callixte Uwimana
WWW.DOVE.RW

Ibihano biracyategereje abahunze ubutabera bw’Inkiko Gacaca
Barashimira Leta yabatuje aho kubaha ingurane y’intica ntikize
Zimbabwe: Leta igiye kwirukana abakozi ibihumbi 25
Perezida Zuma yamaze amasaha ane ahatwa ibibazo ku cyaha cya ruswa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.