DOVE MAGAZINE

Hategerejwe uruzinduko rwa Visi Perezida w’u Buhinde mu Rwanda

Share Button

Hamid Ansari ategerejwe mu Rwanda

Hamid Ansari, Visi Perezida w’u Buhinde ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko azagira kuva ku wa 19 kugera ku wa 21 Gashyantare 2017. 

Uyu Visi Perezida w’u Buhinde arateganya kuzasura igihugu cy’u Rwanda ndetse na Uganda mu ruzinduko rw’iminsi itanu. Ikigamijwe cy’ibanze n’ugushimangira umubano igihugu cy’u Buhinde gifitanye n’ibihugu by’Afurika.

Nkuko tubikesha Igihe, Ansari azatangira uruzindiko rwe mu Rwanda kuva tariki ya 19 Gashyantare 2017 kugeza ku wa 21. Ngo kuva ku wa 21 Gashyantare nibwo azajya muri Uganda.

Uyu Visi Perizida w’u Buhinde azazana kandi n’Umunyamabanga wa Leta unashinzwe ubutabera, Vijay Sampla, abadepite bane, ndetse kandi bazaba bari kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zinyuranye harimo n’abacuruzi ndetse nabo mu matsinda y’itangazamakuru.

Amakuru dukesha ikinyamakuru India Express avuga ko Visi Perezida w’u Buhinde azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Bakomeje batangaza kandi ko ngo azanabonana n’Abahinde baba hano mu Rwanda.

Hateganijwe kandi ko, Swarup Vikas, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde azahura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Sena ndetse akanaboneraho kugeza ijambo kubanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda.

Emmanuel Nsabimana
WWW.DOVE.RW

Umukuru wa ba kabuhariwe barinda Museveni akaba n’ imfura ye yujuje imyaka 41
Hatowe 25 bazerekana imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere
Alubumu nshyashya ya Beyonce biteganyijweko igurishwa kopi 550.000 ku ikubitiro
Kofi Annan ashobora kuba umuhuza mu bibazo bya Congo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.