DOVE MAGAZINE

Hamiss Cedric yagarutse muri Rayon Sports

 
Umukinnyi Hamis Cedric

Umukinnyi Hamis Cedric

Umukinnyi Hamis Cedric wari wafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona muri 2013 yongeye kuyigarukamo.

Cedric agarutse muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Chibuto yo muri Mozambique yari yaragiyemo muri 2014.

Uyu mukinnyi yakoze imyitozo muri Rayon Sports tariki ya 14 Ugushyingo 2016, imyitozo yabereye kuri Sitade Umumena i Nyamirambo ubwo iyo kipe yiteguraga umukino wa shampiyona.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Gakwaya Olivier, mbere y’uko shampiyona itangira yari yabwiye Izubarirashe.rw ko mu gihe umutoza yabona ko hari abakinnyi akeneye bashakishwa kugira ngo bazitware neza mu mwaka batangiye.

Umutoza wa Rayon Sports, Masoudi Djuma, yatangaje ko azagenda areba aho afite ikibazo ariko ko bibaye ngombwa yakongeramo abandi bakinnyi n’iyo byaba mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Cedric yasaga n’aho yavuye muri Rayon Sports nabi, kuko muri 2014 yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kubera imvururu zabaye ubwo iyo kipe yanganyaga na AS Kigali muri shampiyona.

Aramutse yumvikanye na Rayon Sports uwo mukinnyi yayikinira muri Mutarama 2017, kuko ari bwo isoko ryo kugura no kugurisha ryongera gufunguka.

Ni mu gihe, kuko Cedric yarangizanyije amasezerano n’ikipe ye ya Chibuto FC yari asanzwe akinira, kuri ubwo akaba ashobora kwerekeza ahandi baramutse bumvikanye.

Rayon Sports iri mu myitozo y’umukino wa shampiyona ugomba kuyihuza na Sunrise FC mu mpera z’icyumweru.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 1 n’amanota 10 inganya na Sunrise FC bigatandukanira ku bitego.


SRC:IZUBA RIRASHE

Manchester United mu nzira yo gusinyisha Andre Gomes
Vita Club ishobora kugura abandi bakinnyi mu Rwanda
Gonzalo Higuain mu rutonde rushya rw’abakinnyi 10 bahenze mu mateka ya ruhago
Urutonde rw'abakinnyi APR izakoresha muri uyu mwaka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.