DOVE MAGAZINE

Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga

Amakuru ava mu gace ka Bunagana gahana imbibi na Uganda, avuga ko humvikanye amasasu nyuma y’aho uwari umuyobozi w’Umutwe wa  M23 Jenerali Sultan Makenga aburiwe irengero.

Uyu Jenerali  Makenga yabaga muri Uganda kuva mu mwaka wa 2013 ubwo M23 warwanyaga Leta ya Kongo watsindwaga.

Gusa inzego z’umutekano muri Uganda zavuze ko zitazi aho  Makenga yaba aherereye. Ibi byanemejwe n’umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru  Julien Paluku mu kiganiro yagiranye na Reuters.

Yagize ati “Ubu turimo kuvugana n’abatasi ba Uganda ngo tumenye aho Makenga aherereye.”

Hagati aho umwe mu batuye mu gace ka Bunagana gahana imbibi na Uganda, yabwiye Reuters ati “Hari amasasu yumvikanye mu gace ka Bunagana mu ijoro ryose no hafi y’Umujyi, kugeza ubu ntabwo tuzi abarimo kurwana kuko n’abasirikare ntacyo batubwira gifatika.”

Umwe mu bayobozi muri aka gace, yavuze ko kugeza ubu abasirikare ba Kongo berekeje muri aka gace ka Bunagana, ndetse n’abasirikare ba Uganda bakaba ari benshi ku mupaka wa Kisoro ugababanya ibi bihugu byombi.

Kugeza ubu kandi Guverineri Paluku na we yamaze kwemeza ko  ingabo z’igihugu cye ziryamije amajanja, ziteguye guhangana n’ingabo za Makenga n’abo baba bafatanyije mu gihe byaba bibaye byo ko uyu muyobozi yaba ari muri Kongo nubwo nta makuru bafite.

Gen Sultan Makenga
Gen Sultan Makenga


SRC: IZUBA RIRASHE

Radio yakubitiwe muri Denmark
Abanyarwanda bamuritse indege nto (drone) ya kabiri bakoreye mu Rwanda
Nyanza: Bakajije amarondo nyuma yo kwibwa bakanakubitwa n’abajura
Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije Isi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.