DOVE MAGAZINE

Gucikamo ibice kwa FDLR ntacyo bihindura ku bubi bwayo – Mushikiwabo

Share Button

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko amakuru amaze iminsi avugwa ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda wacitsemo ibice ntacyo avuze kuko n’abashobora kuba barigometse ari abagizi ba nabi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Kamena 2016, Mushikiwabo yasobanuye ko ugucikamo ibice kwa FDLR kwibutsa u Rwanda ko abaruhekuye bakiriho.

Ati”Ugucikamo ibice bitwibutsa gusa ko bakiriho. Baba barashwanye cyangwa atari byo, bose ni babi. Ibi ni ugushaka kurema ikindi kintu kitari FDLR. Ibyo bavuga kuri FDLR ni ibintu biri aho. U Rwanda ruhora rwiteguye FDLR mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro n’itangazamakuru (Foto Rwanda Gov)

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize , ibinyamakuru bitandukanye bitangaje ko abayobozi ba FDLR, Victor Byiringiro na Visi-Perezida Wilson Irategeka baba bashwanye.

Bamwe mu barwanyi bakuru na Irategeka bavugwaho kwiyomora kuri FDLR bagashinga umutwe wabo, CNRD, nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kigahitana batanu.

Amakuru avuga ko Irategeka na Byiringiro baba barapfuye ibintu bitandukanye birimo no kwitandukanya na Gen. Mudacumura ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

RFI ivuga ko uyu mutwe mushya wavutse kuri FDLR wagiwemo na bamwe mu bayobozi bakomeye cyane cyane abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kuva mu ntangiriro za 2015, ingabo za Loni ziri muri Congo,MONUSCO n’iz’icyo gihugu, FARDC, byatangaje ibitero kuri FDLR.

Ibi bitero ariko byagiye bisubikwa ku buryo kugeza ubu nta kintu kinini birakora mu kurandura FDLR.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kimwe mu bituma ibitero kuri uyu mutwe bigenda biguruntege ndetse ntibitange umusaruro ari ibihugu bimwe bigikina politiki.

Umutwe wa FDLR urimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ushinjwa ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi mu myaka ibarirwa muri 22 imaze mu mashyamba ya Congo.


SRC:IMVAHO NSHYA

Gukora imibonano mpuzabitsina byaba byongera iminsi yo kubaho
Nyagatare:Itorero ’Elayono Mountain Church’ ryimitse abavugabutumwa bashya
Ihuriro TRTF rizakemura ibibazo mu bucuruzi hagati ya Tanzania n’u Rwanda
Malaria mu mibare: Mu mezi ane ya mbere ya 2016 yishe abantu 243 mu Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.