DOVE MAGAZINE

Green Party iratangaza uzayihagararira mu matora ya Perezida

Share Button

Kongere y’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) iremeza uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu Kuri uyu wa 19 Werurwe 2017.

Muri iyi Kongere DGPR irarebera hamwe ibikorwa iteganya gukora mu myaka irindwi irimbere ndetse inagene uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe kuya 03 na 04 Kanama 2017.

Biteganijwe ko iyi Kongere ibera ahazwi nko kuri Croix Rouge ku Kacyiru, mu mujyi Kigali.

Dr Frank Habineza niwe uhabwa amahirwe yo kuza kuba umukandida uzahagararira iri shyaka asanzwe anahagarariye mu Rwanda

Dr Frank Habineza

Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa DGPR niwe ushobora gutorerwa kuzahatana mu matora ya Perezida.

Dr Frank Habineza naramuka ariwe ubaye umukandida uzahagararira ishyaka DGPR azaba abaye umukandida wa kane mu bamaze gutangaza ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda, nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) izemeza urutonde ntakuka rw’abazahatana kuya 27 Kamena 2017.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Rusizi: Abayobozi baranengwa kugira intege nke mu miyoborere
Museveni yemeza ko inshingano ze nk’umukuru w’igihugu zitararangira
Abadepite barakaye bituma ibiganiro byaberaga mu Nteko bihagarikwa igitaraganya
[AMAFOTO]: Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.