DOVE MAGAZINE

Gorora imbavu nta mususu, ubuzima ni buto!

Share Button

Ibi ni ibibazo, icyo usabwa ni ugusubiza

Ibi ni ibibazo, icyo usabwa ni ugusubiza. Ni ibibazo byoroshye by’ubumenyi bw’Isi. Niba amafaranga atamera ku biti kuki banki zigira amashami? Ye? Cyangwa niba icyo utagishoboye reka nkubaze ikindi. Niba bitemewe gutwara wasinze kuki utubari tugira parking?

Njye ndibariza utubazo tworoshye ariko kudusubiza bisaba kuba utafashe ku bikoresho. Niba ijambo abbreviation bisobanuye ‘impine’ kuki ubwaryo ari rirerire kuriya?

Njye hari ibintu binyobera pe. Niba tutemerewe kurya akantu tukiri ingaragu kuki umuntu atangira kuzura umugara akiri muto? Kuki Imana itaretse ngo tujye tugira ubushake bwabyo tumaze gushyingirwa?

Ejo bundi aha narimo nitemberera mu mujyi muri taxi, harimo icyuki cyambaye utwenda tureture cyane nk’amaboko y’isengeri. Shoferi aramureba aramutumbiraaaa, umukobwa ati wagiye ureba ibikureba ni bwo bwa mbere ubonye umukobwa wambaye jipo ngufi? Shoferi ati mbabarira ikibazo si ubugufi bw’iyo jipo ahubwo ndibaza aho washyize amafaranga uza kunyishyura.

Hanyuma umunsi umwe, umugabo Habiyambere abwira umwana we Patrick ati “Umva sha fata iki gihumbi ntubwire nyoko ko naryamanye n’umukozi sinamukira. Patrick ati oya rwose papa ntukagire ubugugu, uzuza bitanu nk’ayo mama ajya ampa iyo amaze kuryamana na shoferi ngo ntabikubwira!

Mu gusoza nagira ngo mbabaze, mu Cyongereza niba kwihagarika ari short call, kwituma bikaba long call, ubu koko gusura ntibyagakwiye kuba missed call cyangwa bip?


SRC:IZUBA RIRASHE

Nyuma y’isanganya ryavuzwe kuri Apotre Paul Gitwaza , umwe mu bakristu be yagize icyo atangaza ndets...
Adele ayoboye abahanzi bafite album zaguzwe cyane muri 2015
Lil G yaririmbye umwe mu bakobwa 90 amaze gukundana na bo (Video)
Umukobwa wa T.I yafatanywe imbunda yinjira mu kibuga cy’indege i Atlanta

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.