DOVE MAGAZINE

Gitera yise umututsi inzoka,Habyarimana na Kayibanda barabishimangira

batutsi baratotejwe ntacyo bazira kugeza bishwemo miliyoni muri Jenoside yabakorewe mu 1994.Umututsi ni izina ubusanzwe ridasebye, nkuko Imana yitwa Imana, umuntu akitwa gutyo, rirasanzwe kuko nta nshinga rivaho nk’uko bivugwa ko u Rwanda ruva ku nshinga kwanda bivuga kwaguka.

Dr Bizimana Jean Damasene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yagaragaje uburyo Gitera n’abaperezida bayoboye u Rwanda bagaragaje uko banga urunuka abatutsi. Hari mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Murambi muri Nyamagabe, wabaye ku wa kane tariki ya 21 Mata 2016.

Gitera yise umututsi inzoka, umufunzo, Kanseri …

Gitera Joseph yashinze ishyaka APROSOMA ( Association pour la Promotion Sociale de la Masse) muri 1959, akaba ariho yagiye acisha ibitekerezo bishishikariza Abahutu kwanga urunuka Abatutsi.

Bizimana avuga ko Gitera ari we wabaye uwa mbere mu gukoresha imvugo mbi z’urwango yitaga abatutsi kandi akabikora ku mugaragaro.

Yagize ati “ Abatutsi yabitaga ibirura, bigaragara mu nyandiko nyinhsi yanditse hagati ya 1958-1959.”

Gitera kandi ngo niwe wa mbere wabanje kubita ‘inzoka’ ku mugaragaro.
Ni nawe wa mbere wahamagariye urubyiruko rw’abahutu gufata ‘udufuni n’imihoro’ bagatsemba abatutsi.

Tarik ya 27 Nzeri 1959 yakoresheje iyo mvugo yongeraho ko ukubita imbeba atababarira n’ihaka.

Gitera yari umuhanga mu bugome

Dr Bizimana akomeza avuga ko Gitera yari afite amagambo y’ubugome, yagiraga ubuhanga bwo kuyavuga agacengera ba nyakubwirwa.

Ati “ Yari afite amagambo mabi adasanzwe akoresha kugira ngo abamwumva bayakire kuko iyo ukoresheje amagambo mabi ariko mashya abantu badasanzwe bamenyereye barayumva bakayafata igihe kirekire. Yari afite ubwo buhanga kuko yize mu iseminari yiga Rethorique (iyigandimi) yari abizi rero.”

Atanga urugero rw’aho yavuze ko kubana n’abatutsi ari nko kubana n’igisebe cy’umufunzo mu mubiri no kubana na kanseri mu gifu, nkuko yabyanditse mu mategeko y’abahutu.

Ati “Umuntu arabifata, uwo ubwira iyo mvugo arayakira agafata ko umututsi koko ari umuntu mubi isomo riba ryatambutse, aba-Parmehutu bari bafite uburyo bw’ubuhanga bwo gukoresha imvugo mbi z’urwango abantu bakira vuba kandi bakazumva kuko zabaga zidasanzwe.”

Imvugo za Gitera zafatwaga n’abaturage, ku buryo abahutu bemeraga ibyo avuga kuko bamufataga nk’uvugira rubanda rugufi. Nawe yavugaga ko avugira rubanda rugufi.

Gitera yananiye ingabo, abajandarume, amadini n’ubutegetsi?

Gutoteza no kwica abatutsi nta rwego na rumwe rwigeze rubyamagana, kuva Gitera atangiye kwandika amategeko 10 y’abahutu.

Ati “Muri za disikuru yabwiraga rubanda nta rwego na rumwe rwamwamaganye cyangwa ngo rumufatire ibyemezo byo kumuhana cyangwa ngo rumubuze gukora ibyo akora, rwaba urwa leta, urw’amadini… nta nyandiko ibigaragaza.”

Abihayimana baguye mu mutego we

Amadini ntacyo yigeze avuga kuri Gitera, ahubwo Padiri Rufigi wabaga mu Cyanika yabaye nk’uha ibye umugisha, aho yavugaga ku mugaragaro ko kwica abatutsi atari icyaha, ndetse ko uzabica azamuha penetensiya icyo cyaha kikavaho.

Ibitekerezo bibi bya Gitera ngo byaje kuvumburwa n’aho yigaga kuko mu 1944 yasezerewe mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda ku ifishi imusezerera hari handitsemo ko nta muhamagaro afite ko hari ikindi ashoboye.

Hari handitse hati “Sa vocation n’est pas sacerdotale, c’est d’etre le premier revolutionnaire du Rwanda, bivuze ngo umuhamgarao we si ukuba umupadiri uhubwo ni ukuzaba umuntu w’impinduramatwara wa politiki yo mu Rwanda.

Bizimana ati “ Bigaragra ko n’abapadiri bamureraga bari baramubonyemo icyo kintu kibi. Bituma bamusezerera.”

Urwo rwango Gitera kandi rwakurikiwe n’urwababaye aba perezida b’u Rwanda barimo Kayibanda Gregoire waje no kuba Perezida wa mbere w’u Rwanda rukibona ubwigenge na Habyarimana Juvenal wamukurikiye.

Bose baranzwe n’ingengabitekerezo zagejeje u Rwanda kuri Jenoside, Kayibanda yavugaga amagambo yuzuyemo ibitutsi n’amagambo yo kwibutsa abahutu ko igihugu ari icyabo kandi ko bagomba kugiharanira.

Perezida Habyarimana na we yimitse amoko aho kwimika Ubunyarwanda atonesha bamwe aheza abandi, ku gihe cye ngo kwitwa umukiga byagushyiraga hejuru, kuba umuhutu na byo bikaguha uburenganzira butari bufitwe n’abatutsi n’abatwa.


SRC: IGIHE

Uganda: Perezida Museveni yibasiye abakandida bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu
Gen Rwarakabije yahererekanyije ububasha na Brig Gen Rwigamba wamusimbuye muri RCS
FC Barcelona yagarukanye imbaraga zidasanzwe, itsinda ibitego 8-0
India: Umukecuru w’imyaka 70 yabyaye umwana we wa mbere

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.