DOVE MAGAZINE

Germany: Uwari ‘Directeur de Cabinet’ mu biro bya Perezida Habyarimana yafashwe

Enoch Ruhigira wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyarimana  yatawe muri yombi kuwa gatatu w’icyumweru gishize i Frankfurt mu Budage nk’uko byemezwa n’umwanditsi ku bya Africa (Africa editor) mu kinyamakuru TAZ cyo mu Budage.

Uyu mwanditsi witwa Dominic Johnson avuga ko uwafashwe ari umugabo w’imyaka 65 ufite ubwenegihugu bwa Nouvelle Zelland ariko ukomoka mu Rwanda ugomba kuba ari Enoch Ruhigira.

Uyu yafashwe hagendewe ku busabe bw’u Rwanda bwo kumuta muri yombi ndetse uyu mwanditsi avuga ko hari kurebwa ubusabe bw’u Rwanda ku bijyanye no kumwohereza.

Mu bushinjacyaha bw’u Rwanda, Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abashinjwa Jenoside bihishe mu mahanga yabwiye Umuseke ko koko uyu mugabo Ruhigira ari we watawe muri yombi mu Budage.

Ruhigira acyekwa mu bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.


SRC:UMUSEKE

DIAMOND N’UMUKUNZI WE ZARI, BIZIHIJE UMUNSI W’ABAKUNDANA KUBIRWA BYA ZANZIBAR(REBA AMAFOTO)
Perezida Zuma wari waheze mu Burundi kubera indege ishaje agiye kugurirwa inshya
Gatsibo: Imvura yasambuye inzu
Indonesie: Abantu 52 bishwe n’umutingito

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.