DOVE MAGAZINE

Gaël Faye yatsindiye igihembo gikomeye mu Bufaransa

Share Button

Umuhanzi nyarwanda Gaël Faye w’imyaka 33, yatsindiye igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umwaka, igihembo gitangwa n’isomero rikomeye ryo kuri interineti ryitwa Fnac ryo mu Bufaransa.

Iki gihembo yagihawe ku bw’igitabo cye yanditse cyitwa ‘Petit Pays’ kivuga ku bwana bwe nk’umunyafurika.

Muri aya marushanwa abasomyi bagera kuri 800 bahitamo ibitabo bizahembwa, bagendeye ku byo basomye bagasanga byandikanye ubuhanga, nk’uko ikinyamakuru Le Figaro dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Iki gitabo cya Gaël Faye cyatoranyijwe nk’igihiga ibindi ku rutonde rw’ibitabo birenga 650 byari byitabiriye aya marushanwa uyu mwaka wa 2016, bitoranywamo 30, nabyo bivanwamo 6 byageze ku musozo w’aya marushanwa.

Igitabo Petit Pays cyabaye icya mbere gikurikirwa n’icyitwa ‘La Septième Fonction du langage’ cya Laurent Binet.

Gaël Faye, muri iki gitabo cye cya mbere yanditse avugamo inkuru ye yihaye izina rya Gabriel akavuga uko yavukiye agakurira i Burundi; mu gace kabagamo abakene, abakire n’izindi ngeri z’abantu batandukanye.

Avugamo uko yagiye yandika indirimbo ze zigize Album ye ‘Pili Pili sur un croissant au beurre’ yasohoye mu 2013.

Anagaruka ku buryo akiri umwana, yagiye ashaka kutagaragaza ubwoko bwe hagati ya Hutu na Tutsi, akagaragaza ko uko yitandukanye n’isi ifite icyerekezo cya Politike, ahubwo we yifuza isi ya gihanzi, iha ubwisanzure cyane ubugeni kurusha ibindi bintu.

Ku bw’iki gihembo, Gaël Faye, wari usanzwe ari mu Rwanda, yari yatumiwe kujya mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu gihe cy’iminsi ibiri tariki 2-4 Nzeri 2016; mu kiganiro cyo gusobanura kuri iki gitabo cye, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Isi, amarangamutima yanjye.’

Gael Faye i Kigali mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gael Faye i Kigali mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.


SRC: IZUBA RIRASHE

Benzema yashyize ashyira ahagaragara ukuri ku kibazo afitanye na Mathieu Valbuena.
Nyamasheke: Abantu 4 bafunze bazira kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani
UK: Abahanga ‘bakoreye’ umwana w’umuntu mu birahure (IVF)
Teta Diana yaririmbye mu gitaramo cy’umuganura i Stockholm (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.