DOVE MAGAZINE

Frankie Joe mu bakinnyi ba filime ikunzwe muri Canada

Rukundo Frank [Frankie Joe] wamamaye mu by’imideli no kuririmba, yakinnye muri filime y’uruhererekane imwe mu zikunzwe kuri Televiziyo CHCH-DT ikorera i Ontario muri Canada.

Frankie Joe kuri ubu uri muri Canada, mu mwaka wa 2015 nabwo yakinnye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Painkillers’ yakiniwe i Hollywood. Yabonye amahirwe akomeye ahigitse abakinnyi ibihumbi bahataniraga umwanya yakinnye.

Yabwiye IGIHE ko hari undi mushinga wa filime ikunzwe muri Canada yitwa ‘Wynonna Earp’ yakinnyemo muri episode ya munani. Ati “Byanyongereye imbagara, ndumva bigiye kunyubaka birushijeho.”

Frankie Joe avuga ko uretse filime nshya yakinnyemo, no mu mideli yakomeje gushakisha inzira zamugeza ku rwego rukomeye aho yifuza gutangiza uburyo bwo gucuruza imideli ye bwite binyuze mu cyo yise ‘The Frankie Street Concept (FST)’.

Frankie Joe muri filime ‘Wynonna Earp’

Filime ‘Wynonna Earp’ igizwe na season imwe igabanyijemo episodes 13, yatangiye gutambuka kuri Televiziyo kuwa 1 Mata 2016.

Muri iyi filime hagaragaramo abandi bakinnyi bakomeye muri Amerika nka Timothy Jessie “Tim” Rozon, Melanie Scrofano, Shamier Anderson, Dominique Provost-Chalkley n’abandi.

‘Wynonna Earp’ ikinwamo na benshi mu basore b’ingufu nka Frankie Joe

Frankie Joe akomeje kwamamara muri filime muri Amerika


SRC: IGIHE

PGGSS: Oda Paccy yatangiye kwishingikiriza abafana ba Cristiano
Umwuka w’intambara uratutumba hagati ya Koreya zombi
Wizkid yobonanye na Perezida Bai Koroma muri Sierra Sierra Leone
U Rwanda rurikoma Human Rights Watch yongeye kurushinja gufunga abakene

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.