DOVE MAGAZINE

Flavien yahanishijwe gutanga ibihumbi 250

Ndamukunda Flavien warangije amasezerano mu ikipe ya APR VC

Ndamukunda Flavien warangije amasezerano mu ikipe ya APR VC (ifoto/Sikubwabo D)

Ndamukunda Flavien nyuma yo gukomeretsa umusifuzi witwa Nyaminani Calixte ubwo ikipe ya Mamba VC yakiniraga yahuraga na IPRC yo mu m’Amajyepfo yahanishijwe gutanga ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda.

Flavien akaba yaratumye umusifuzi akomereka mu ntoki ubwo hasozwaga amarushanwa ya Volleyball yo kwibuka Padiri Kayumba wahoze ari umuyobozi w’ishuri rya GSO Butare mu Ntara y’Amajyepfo.

Umukino ujya kugana ku musozo Ndamukunda Flavien wakiniraga ikipe ya Mamba VC yaje gutera umupira aho IPRC yari igeze ku bitego 24 kuri 23 bya Mamba maze umusifuzi, Nyaminani Calixte yemeza ko umupira waguye hanze y’ikibuga, maze ako kanya ahita yemeza ko ikipe ya IPRC yatsinze,Ndamukunda ntiyemeye iki cyemezo yegera umusifuzi akurura intebe yari ahagazeho umusifuzi aramanuka yiramira yafashe ku cyuma kimutema intoki kugeza ageze hasi.

Nkurunziza Gustave umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2016 yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mbere yo kwicara ngo bige kuri iki kibazo cya Ndamukunda, yanditse ibaruwa isaba imbabazi ayishyikiriza ubuyobozi bwa Federation,umusifuzi yakomerekeje Nyaminani Calixte, na Komisiyo ishinzwe abasifuzi.

Gustave yagize ati “igikorwa uyu mukinnyi yakoze cyo gusaba imbabazi mbere y’uko duterana tukiga ku ikosa yakoze byatumye tuganira nuwo yakoreye ikosa atubwira ko yamuhaye imbabazi ndetse n’abasifuzi muri rusange ariko ntitwahita tumubarira gusa tumuca amande angana n’ibihumbi 250 azahabwa umusifuzi kugira ngo yivuze”.

Avuga ko bicaye mu nama komisiyo y’abasifuzi yagagagaje ko uyu mu kinnyi yakoze igikorwa cy’ubutwari cyo gusaba imbabazi ariko bamuca amande ndetse banamubwira ko irikosa riramutse ryongeye bamuhana bikomeye cyane.

Akomeza avuga ko aya amande uyu mukinnyi yaciwe yategetswe ko agomba kuba yayatanze bitarenze tariki ya 29 Gashyantare uyu mwaka akazafasha uyu musifuzi kwivuza.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagerageje kuvugana na Ndamukunda Flavien, ariko ku murongo we wa telefone ntiyaboneka


 

SRC: IZUBA RIRASHE

Perezida Kagame yaguriye Team Rwanda amagare ya miliyoni 52
U Burundi bwanze kuyobora Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC
U Rwanda ntirwirukanye Abarundi rwabatumye ibyangombwa
Nyuma y’Umunyamabanga, Perezida wa Mukura na we yeguye ku mirimo ye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.