DOVE MAGAZINE

FIFA yahagaritse igihugu cya Sudani

Share Button

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA cyahagaritse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo muri Sudani, nyuma yaho ubutegetsi bushyiriyeho umukuru waryo mushyashya mu kwezi gushize.

Uku guhagarikwa gusobanura ko amakipe atatu yo mu gihugu cya Sudani yahagaritswe na “Confédération Africaine de Football” (CAF) mu marushanwa ateganywa ku mugabane wa Afrika.

BBC yatangaje ko Al Hilal na Al Merreikh zakuwe mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwabo “Champions League” mu gihe Al Hilal Obeid yakuwe mu irushanwa “Confederation Cup”.

Ibi bisobanura ko imikino ibiri yo ku munsi wa gatanu yo mu matsinda A, amakipe Hilal na Merreik, itakibaye.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

AS Kigali iyoboye urutonde nyuma yo kunyagira Sunrise
Abakinnyi 26 ba Cameroun nibo bageze mu Rwanda mu kwitabira CHAN
Arsene Wenger yahawe amahirwe ya nyuma
Rugby: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu myiteguro yo kujya muri Zambiya

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.