DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

FDLR yahakanye uruhare mu rupfu rw’abanye-Congo 15

Nyuma y’aho abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ingabo za Loni (Monusco) batangaje ko umutwe wa FDLR wishe abantu 15 mu gace ka Miriki, uyu mutwe wahakanye ibyo ushinjwa.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu abantu 15 biciwe mu cyaro cya Miriki giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Igisirikare cya Congo na Monusco bahise bashyira mu majwi Umutwe wa FDLR ko ariwo wabivuganye.

Umuvugizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Congo, Monusco, Charles Bambara, yavuze ko aba bantu bapfuye kubera imirwano yatewe no kuba FDLR yarinjiye muri aka gace.

Umuvugizi wa FDLR, Fils Bazeye yahakanye ibyo uyu mutwe ushinjwa avuga ko nta ruhare na ruto bagize muri biriya bitero ko impamvu bari gushinjwa ari uko ingabo za Congo, FARDC zananiwe kurinda abaturage, ndetse asaba ko hakorwa iperereza.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko Monusco yamaze kohereza abantu bo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Monusco ishinja FDLR kwivugana abantu 15


SRC: IGIHE

Ruswa itararangwaga mu burezi ubu naho iri kuvuza ubuhuha
Yakinnye Porono ngo abonere umwana we impano ya Noheli
Nyagatare:Hari abakirarana n’amatungo batinya ko yibwa
Mikel Ruffinelli niwe mugore ku isi uca agahigo mu kwibikaho ikibuno kinini

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.