DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Fazzo yasubiye muri Touch

Cyiza Fabien, wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Fazzo Big Producer yasubiye muri studio ya Touch Entertainment.

Mu minsi ishize umuhanzi Auddy Kelly yatangarije Izuba Rirasahe ko Fazzo ari we muntu ugiye kuzajya atunganya indirimbo muri studio imufasha yitwa “Grace studio”.

Kuri ubu Fazzo, akaba yamaze gusubira muri Touch Entrainment aho agiye kongera gukora nyuma y’igihe kitari gito ahavuye.

Fazzo aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko hashize ibyumweru bibiri avuye muri iyi studio ya Grace ikorera i Gikondo.

Akomeza ko yasubiye Touch Entrainment kuko nta bikoresho bihagije biri muri Studio ya Grace.

Yagize ati “Ubu namaze kwerekeza muri Touch gusa kuko nasanze muri Grace Studio nta bikoresho bihagije bihari urugero mikoro iyungurura amajwi (Sound card) ntayo bagira.”

Akomeza avuga ko we na Touch bameze nk’umubyeyi n’umwana ari yo mpamavu kuba yarahasubiye nta kibazo kirimo.

Ni muri urwo rwego avuga ko nta kibazo afitanye na Auddy Kelly kuko igihe cyose yamushakira yamuha ubufasha yifuza.

Fazzo amaze kuzenguruka muri studio nyinshi dore ko yerekeje muri Grace Studio, avuye muri Infinity Records ifasha abahanzi nka Bull Dogg ndetse n’itsinda rya Active.

Uyu musore azwiho gukora indirimbo zikamenyekana ku rwego rw’igihugu.

Zimwe mu ndirimbo yakoze zigakundwa ni nka: Nicyo naremewe y’itsinda rya Active, Ndumiwe y’umuhanzi Bruce Melody n’izindi.


SRC: IZUBA RIRASHE

Abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi abandi bakwira imishwaro mu mashyamba
Abavubyi bagiye guhabwa akazi n'ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe mu kunoza imikorere
Liberia: Icyorezo cya Ebola Cyongeye Kugaragara
José Chameleone agiye kwizihiriza isabubukuru y’amavuko ye mu Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.