DOVE MAGAZINE

FARDC na Monusco baburijemo igitero cya Adf-Nalu mu Mujyi wa Beni

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye(Monusco) ziri mu butumwa bw’amahoro zatangaje ko zasubije inyuma abarwanyi b’umutwe wa ADF-Nalu urwanya ubutegetsi bwa Uganda ziri mu mashyamba ya Congo.

Radio Okapi ivuga ko ADF-Nalu yagabye igitero ku ngabo za Congo na Monusco ariko bayisubiza inyuma mu gihe cy’iminota igera kuri 40 bari bamaze barwana mu gace ka Opira mu birometero 50 uvuye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Umujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

ADF-Nalu yagabye ibitero bibiri ahagana mu masaha ya saa saba z’amanywa ku ya 13 Mutarama, kimwe ku ngabo za FARDC, ikindi kuri Monusco mu gace ka Opira.

Amakuru atangazwa n’inzego za gisirikare za Congo avuga kandi ko izi nyeshyamba zashakaga kwiba ibyo kurya ndetse n’intwaro nubwo zitabigezeho. Amakuru akomeza avuga ko hapfuye abarwanyi babiri ba ADF-Nalu na ho umusirikare umwe wa FARDC arakomereka.

Kuri ubu aka gace kari mu maboko ya FARDC na Monusco nk’uko izo nzego zikomeza zibitangaza.

Inyeshyamba za ADF-Nalu zimukiye mu mashyamba ya Congo guhera mu mwaka wa 1996 nyuma yo kurwanywa na Leta ya Uganda. Kuva mu Kwakira 2014 zimaze kwivugana abasivile bagera kuri 450 mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Inyeshyamba za ADF-Nalu ziri mu zibasira abaturage cyane mu burasirazuba bwa Congo


SRC: IGIHE

Kenya:Umutekano udasanzwe wakajijwe mu kwitegura Papa Francis uzabasura vuba
Gahunda yo guca ubuzererezi isa n’iyagonze urukuta
Burundi: Abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi basabiwe gufungwa burundu
Ubutagondwa mu Rwanda buravugutirwa umuti urambye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.