DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Facebook yashyizeho emoji 5 zijyanye n’ibyiyumviro by’umuntu ziyongera kuri “like”

Facebook yatangiye gukoresha emoji (utumenyetso twerekana imbamutima za muntu) ziyongera kuri “like” yari isanzwe yifashishwa mu gihe umuntu akunze ikintu kuri urwo rubuga nkoranyambaga.

Izo emoji abantu ntibazazibonera rimwe ariko mu minsi mike iri imbere buri wese azaba azikoresha. Ni iyerekana “Urukundo” iyo guseka “Haha”, iyo gutangara “Wow” iy’agahinda “Sad” n’iy’umujinya “Angry”.

Facebook yari yongereho “Yay” na “Confused” ariko izivanaho kuko abantu batazikoresha cyane.

Izi emoji zizakoreshwa mu gihe umuntu agaragaza uko yumva ibitekerezo, amashusho, amakuru y’inshuti ze cyangwa ku nkuru zamamaza zica kuri facebook.

Zashyizweho nyuma y’ibyifuzo by’abantu batandukanye bakoresha Facebook binubiraga kubura aho banyura bagaragaza amarangamutima yabo.


 

SRC: IMVAHO NSHYA

Barasaba ko hakurwaho ingingo yo guha akato ufunzwe ‘burundu y’umwihariko
Intsinzwi ya manchester United yashyize Van Gaal mu mazi abira
Abantu 7000 bapimwe i Kigali, 32% bafite umubyibuho ukabije
Producer Bob yafunguwe avuga ko ’yapangiwe inkumi’

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.