DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU

Share Button

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umufasha we, Jeannette Kagame, bageze i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 29 Mutarama 2016 aho bitabiriye inama ya 26 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU.

Iyo nama yitabiriwe n’abaperezida n’abaminisitiri bagize ibihugu 54 bya AU, izibanda ku ntambara, imvururu n’ibindi byugarije umugabane wa Afurika muri iki gihe.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko iyo nama igamije kwihutisha gahunda uwo muryango wihaye yo guca intambara muri Afurika bitarenze muri 2020.

Kagame AU

Ati” Dusigaje imyaka ine ngo tugere ku itariki ntarengwa twihaye yo gucecekesha imbunda no guca burundu akababaro k’abagore, abagabo n’abana bo mu bihugu byibasiwe n’imvururu n’uturere turangwamo iterabwoba.”

Iyi nama kandi yitezweho kwibanda ku bibazo biri mu Burundi, cyane cyane ku kohereza ingabo zo kugarura amahoro muri icyo gihugu kigiye kumara umwaka mu mvururu za politiki.

Abakuru n’ibihugu bya Afurika bazanaganira ku gihugu cya Sahara y’Uburengerazuba n’ibindi bimeze nk’ibigikoronijwe.

Bazanareba ku makimbirane ari muri Sudani y’Epfo, no ku mutwe w’intagondwa wa Al-shabaab ukomeje kuyogoza Somalia.

Perezida Kagame
Perezida Kagame mu nama rusange ya AU kuri uyu wa gatanu tariki 29 Mutarama 2016


SRC: IMVAHO NSHYA

 

Papa Francis yemeje kuzasura Uganda mu mpera z’uyu mwaka
Ama-G The Black ntarareka gukina filimi
Uganda: Abantu 55 barimo n’abapolisi baguye mu mvururu
Miss Bahati Grace yavuze uko yabonye Mutesi Jolly muri Miss World

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.