DOVE MAGAZINE

Ethiopia: Abantu 100 biciwe mu myigaragambyo

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International watangaje ko abantu bagera hafi ku 100 biciwe mu myigaragambyo yabaye mu duce dutandukanye twa Ethiopia turimo Bahir Dar, Oromo na Amhara mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba baturage baguye mu guhangana kwavutse hagati y’abakoraga imyigaragambyo n’inzego zishinzwe umutekano.

Amnesty International ivuga ko mu gace ka Bahir Dar ariho habereye ubwicanyi bukomeye kuko haguye nibura abagera kuri 30, ariko abayobozi bo bavuze ko barindwi bonyine ari bo bapfuye ubwo abashinzwe umutekano bakumiraga imvururu zatewe n’abigaragambya.

Uyu muryango uvuga ko abandi bantu 67 bapfuye ubwo inzego z’umutekano zarasaga imbonankubone ku bakoraga imyigaragambyo mu Mijyi itandukanye y’agace ka Oromo.

Abaturage bo mu duce twa Oromo na Amhara bakoraga imyigaragambyo bamagana ihezwa muri politiki n’ubukungu, by’umwihariko abo muri Oromo banasabaga irekurwa ry’abantu bagiye bafungwa mu myigaragambyo yabanje.

Abadashyigikiye ubutegetsi bemeranyije n’imibare y’abapfuye itangwa na Amnesty International.

BBC yatangaje ko Abayobozi bavuze ko abigaragambya bari bagamije gusenya Guverinoma n’imitungo y’abantu ku giti cyabo, byanateje impfu z’abantu b’inzirakarengane.

Amerika yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’imvururu zabaye, kandi ko uburenganzira bw’abantu bwo gukora imyigaragambyo bukwiye kubahwa.

Imyigaragambyo yadutse mu Ugushingo umwaka ushize nyuma y’umugambi wari watangajwe wo kwagurira umurwa mukuru Addis Abeba mu gace ka Oromia. Ibi byatumye abahinzi bo mu bwoko bwa Oromo (abaturage benshi babarizwamo) muri ako gace bagira impungenge n’ubwoba bwo kwimurwa.

Nubwo uwo mugambi waje guhagarikwa ntibyabujije imyigaragambyo gukomeza kubera ibibazo abayikora bagaragaza birimo guhezwa no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu,Human Rights Watch, ugaragaza ko abantu 400 bishwe bahangana n’inzego z’umutekano kuva imyigaragambyo itangiye, ariko Guverinoma ntiyemera iyo mibare.

FILE - In this June 10, 2005 file photo, members of the Ethiopian army patrol the streets of Addis Ababa, Ethiopia, after recent clashes with protesters. Violent weekend clashes between protesters and security forces have claimed the lives of more than a dozen people across Ethiopia. The government announced Sunday, Aug. 7, 2016 that seven protesters died in the northern Amhara region's capital, Bahir Dar. Witnesses who spoke to The Associated Press anonymously for fear of reprisals said anti-riot police also used force Saturday to disperse hundreds of protesters in the capital, Addis Ababa.(AP Photo/Karel Prinsloo, file)
Abantu bagera ku ijana baguye mu myigaragambyo yashyamiranyije ingabo za leta n’abatavuga rumwe muri Ethiopia


SRC: IGIHE

Rusizi: Nyuma ya referendumu, bakoze urugendo basaba Perezida Kagame kuvuga ‘Yego’
Burundi: ’Gen. Ndayirukiye yagerageje guhirika ubutegetsi arengera Itegeko Nshinga’
Nyampinga wa Zimbabwe agiye kwikuraho icyasha yasizwe n’amafoto y’ubwambure bwe
Leta ya Magufuli yashyizeho ingamba zikarishye zo guhindura umujyi wa Arusha nka Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.