DOVE MAGAZINE

EALA yamaganye icyemezo cy’u Burundi cyo kubuza abacuruzi guhahirana

Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), yamaganye ibyakozwe na Leta y’u Burundi byo guhagarika ubuhahirane bw’iki gihugu n’u Rwanda, yemeza ko batangiye kubikoraho iperereza.

Daniel Fred Kidega yavuze ko bitumvikana uburyo hari abayobozi batumva impamvu hashyizweho Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, mu gihe nyamara wari umuryango ugamije koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage.

Hagati aho na Leta y’u Rwanda yatangaje ko abategetsi b’u Burundi bashobora kuzagera aho bagasubiza ku byo bise “gusubiza umutima mpembero”, cyane ko ngo ubukungu bw’iki gihugu bushobora kuhahurira n’ibibazo bikomeye.

Ibi byose byagaragajwe ubwo umuyobozi wa EALA ukomoka muri Uganda, yakirwaga na Perezida wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard, aho baganiriye ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burundi no muri Sudani y’Epfo, ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uyu muyobozi wa EALA yavuze ko amakuru y’uko u Burundi bwanze kureka abacuruzi babwo guhahirana n’ab’u Rwanda batangiye kuyakoraho ipererereza.

Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Afurika y'Uburasirazuba (EALA) Daniel Fred Kidega mu biganiro na Perezida wa Sena Bernard Makuza. Hirya ni depite muri EALA, Hajabakiga PatriciePerezida w’inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) Daniel Fred Kidega mu biganiro na Perezida wa Sena Bernard Makuza. Hirya ni depite muri EALA, Hajabakiga Patricie

Yagize ati “Narabyumvise, twe nk’abagize EALA tugiye kubigenzura, dufite komite ishinzwe ubucuruzi muri aka karere, ubusanzwe abaturage bagomba kugenderana nta nkomyi, niyo mpamvu twashyizeho uyu muryango, ubu twatangiye iperereza kandi tuzatanga ibizavamo, ntabwo twagombye kubuza abaturage guhura ngo bakorane ubucuruzi.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza we yavuze ko ibikomeje gukorwa n’u Burundi ntacyo bimaze, gusa yemeza ko hari aho bigera igihugu kikaba cyakwirukanwa muri uyu muryango.

Yagize ati “Icyo twaganiriyeho ni uko guhagarika ubucuruzi n’urujya n’uruza binyuranyije n’amasezerano agenga EAC, ntabwo ari byiza, nta muntu wabishima, iyo bimeze gutya igihugu nk’u Rwanda dufite uko duhagaze ndetse dukemura ibibazo, icyo tuzi ni uko ntacyo bizahungabanya ku bukungu bw’u Rwanda, ariko burya iyo abantu bari no mu bibazo ubagira inama.”

Yakomeje agira ati “Hari ubwo abantu barwaza bakagira abandi inama kugira ngo wenda basubize agatima impembero, bumve ko ibyo bakora bidafite akamaro ku banyagihugu, abantu bicwa muri icyo gihugu ntabwo wavuga ngo ni byiza.”

Ku birebana n’uko u Burundi bwakwirukanwa muri uyu muryango, Bernard Makuza yunzemo ati “Iyo ukomeje kwica ibijyanye n’amasezerano y’ibihugu byashyizeho, hari aho bigera ibindi bihugu byagusezerera.”

Ibi birimo kuba nyuma y’aho tariki ya 30 Nyakanga 2016, Visi Perezida w’u Burundi Joseph Butore, yategetse Polisi n’ubuyobozi bw’iki gihugu, ko batagomba kuzongera kwemera ko hari ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda, avuga ko abazafatwa bazahura n’ibibazo bikomeye.

Mu butumwa Visi Perezida Butore yatanze yagize ati “Ntidushobora guha ibyo twejeje u Rwanda kuko ruturwanya.”


SRC: IZUBA RIRASHE

Leta y’u Burundi yahakanye kwivugana Col Bikomagu
Perezida Kenyatta yasabye Nkurunziza kuvana u Burundi mu kangaratete
Prince, ikirangirire mu njyana ya Pop yapfuye
Abanyarwanda bazitabira gitaramo cy’abambaye umweru mu Bubiligi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.